igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Musanze: Imbogo yavuye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikomeretsa umukobwa w’imyaka 16
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Musanze: Imbogo yavuye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikomeretsa umukobwa w’imyaka 16
AMAKURU

Musanze: Imbogo yavuye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ikomeretsa umukobwa w’imyaka 16

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 26, 2025 3:08 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Imbogo yavuye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ahagana saa mbiri za mugitondo ihura n’umwana w’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko iramukomeretsa mu Mudugudu wa Nyarusizi, Akagari ka Kaguhu, Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Abaturage bo muri ako gace imbogo yahingukiyemo bavuga ko iyo mbogo yakomerekeje uwo mwana mu mugongo no ku kaguru.

Uwo mwana ukomoka mu Mudugudu wa Bunyenyeri, Akagari ka Bisoke, mu Murenge wa Kinigi, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iy’inkuru ko imbogo yabateye ari kumwe na nyina bagiye kugura ibirayi.Ubwo imbogo yabateraga, nyina n’abo bari kumwe birukanse baramusiga, imbogo iufashe imutera ihembe.

Yagize ati: “Twazindutse tujya kugura ibirayi na mama tubona imbogo iza idusatira abo twari kumwe bariruka ndasigara ihita inkibita umutwe, none ndimo kubababara mu gongo no ku kaguru nakomeretse.”Nzirorera Nathanael, umwe mu baturage babonye ibyo iyo mbogo yakoze, avuga ko yahise isubira mu ishyamba ikimara gukomeretsa uyu mwana w’umukobwa.

Yagize ati: “Twumvise abantu basakuza tugiye kureba dusanga imbogo irimo kwidegembya duteye induru ihita isubira mu ishyamba ubwo twihutiye kujyana umwana kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Bisate twizeye ko araza gukira.”Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Mwiseneza Jean Bosco, na we yemeza ko iyo mbogo yasagariye abaturage, ndetse ko n’umwana yakomerekeje yitaweho agahita ataha.

Yagize ati: “Ni byo Koko twamenye ko imbogo yakubise Mushimiyimana Aline w’imyaka 16 umutwe mu mugongo agahita yikubita hasi nk’uko yabyivugiye gusa yakomeretse byoroheje ku kaguru, yajyanywe kwa mugaga aravurwa arataha, imbogo nayo kugeza ubu yasubiye mu ishyamba.”

Sp Mwiseneza yongeyeho ko bakomeza kugirana inama abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kujya bigengesera ndetse igihe babonye hari inyamaswa yavuye mu Birunga bagahita bamenyesha inzego z’umutekano, kandi bakirinda kuyegera.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 52 yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu utamenyekanye aramwica ahita yiruka
Next Article Nyamasheke: Umugabo arembeye ku kigo nderabuzima cya Rangiro nyuma yo gukubitwa no gukomeretswa bikomeye n’umugore we
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUKUNGU

Umujyi wa Kigali ugiye kubarura imitungo n’ ibikorwa by’ubucuruzi bizimurwa ubwo Gare ya Nyabugogo izaba ivugururwa

Ku wa 16 Mata 2025, ni bwo watangaje ko ibi ko bizakorwa mu rwego rwo kwitegura gushyira mu bikorwa umushinga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Imodoka itwara abagenzi igonganye n’ikamyo 12 bahasiga ubuzima

Polisi ya Uganda yatangaje ko imodoka itwara abagenzi (taxi) hamwe n’ikamyo byagonganiye mu Mudugudu wa Lwaba, mu Kagari ka Kapyanga,…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida Museveni yageneye buri mudepite wa Uganda miliyoni 100

Umukuru w'igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni agiye gutanga akayabo kubadepite bo mu gihugu cye. Bamwe mu bagize Inteko Ishinga…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Barcelona Itwaye Copa del Ray ya 32 Itsinze Real Madrid

Barcelona Itwaye Copa del Ray ya 32 Itsinze Real Madrid ku mukino wa Nyuma bakiniraga kuri Estadio La Cartuja de…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?