Urupfu rwa Iradukunda Patience w’imyaka 27 wo mu Karere ka Musanze, rwateje urujijo nyuma y’uko umubyeyi we yamuherukaga mu ijoro ryabanje, akaza gusangwa mu isantere ya Byangabo yapfuye.
Aya makuru y’urupfu rwa Iradukunda yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 20 Gicurasi 2025 ku isaha ya saa 07h30’, bikaba byabereye Murenge wa Busogo, Akagali ka Gisesero ho mu Mudugudu wa Gahanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko icyamwishe kitaramenyekana.
Ati “Ni byo koko muri iki gitondo ahazwi nko mu Byangabo habonetse umurambo w’umusore witwa Iradukunda Patience w’imyaka 27, nyina wa nyakwigendera yavuze ko amuheruka kuwa 19 Gicurasi 2025, ku isaha ya saa mbili z’ijoro. Kugeza ubu ntiharamentekana icyamwishe.”
Akomeza avuga ko iperereza ku cyateye uru rupfu rwa nyakwigendera kitaramenyekana.
Umurambo wa nyakwigendera wahise woherezwa ku bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.
Ku rundi ruhande, muri ako karere n’ubundi undi mugabo witwa Sebaganda Denis w’imyaka 60 yaguye mu cyobo bacukuyemo umucanga bubaka inzu y’umuturanyi we na we arapfa, hakekwa ko byatewe n’agasembuye.
Ibi byabereye mu Murenge wa Musanze, Akagali ka Rwambogo ho mu Mudugudu wa Kirerema, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, tariki 19 Gicurasi 2025 ku isaha ya saa 23h00 z’ijoro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP. Jean Bosco Mwiseneza yahamirije IGIHE aya makuru avuga ko yaguye mu cyobo acuramye agakubita umutwe ku ibuye.
Yakomeje avuga ko umurambo wari ufite ibikomere mu maso no mu mutwe kuko yawubanje mu mwobo.
SP Jean Bosco Mwiseneza yibukije abaturage ko Polisi y’u Rwanda ibagira inama yo kwirinda ubisinzi bakubahiriza gahunda ya Tunywe Less, bazigama ndetse bakanateganyiriza imiryango yabo ejo hazaza.
Umurambo wa Sebaganda wahise wohereza ku bitaro bya ruhengeri gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.