Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, yahishuye ko umuryango mpuzamahanga wagize uruhare mu kwibira amajwi Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera za 2018.
Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Youtube wa Mario Nawfal, Nangaa yashimangiye ko Tshisekedi ari ku butegetsi atigeze atorerwa kuva mu myaka irenga itandatu ishize, kandi ko ari kukiroha mu manga y’ibibazo birimo amacakubiri.
Nangaa yabaye Perezida wa Komisiyo y’Amatora ya RDC kuva mu 2015 kugeza mu 2021. Ni we watangaje ko Tshisekedi yatsinze amatora yo mu 2018 ku majwi 38,56%, akurikirwa na Martin Fayulu wagize 34,82%.
Yabajijwe niba atari we wafashije Tshisekedi kujya ku butegetsi, asubiza ko kwibira uyu Mukuru w’Igihugu amajwi byagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye za Leta ya RDC n’umuryango mpuzamahanga.
Yagize ati “Sinateguye intsinzi ya Tshisekedi ahubwo habayeho gukorana kw’inzego nyinshi. Urabizi ko iyo utegura amatora, Komisiyo y’Amatora iyagiramo uruhare ariko hari abandi nk’Inteko Ishinga Amategeko, igisirikare, izindi nzego nka Guverinoma ariko n’umuryango mpuzamahanga iyo bigeze kuri Congo.”
Nangaa yasobanuye ko abari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) na bo bagize uruhare mu guha Tshisekedi intsinzi y’amatora.
Ati “Bose bari bahari kandi barabyemeye bati ‘Ntacyo bitwaye. Ubu ni bwo buryo bwiza’. Ni yo mpamvu navuze ko atari njyewe. Yewe na MONUSCO, ubutumwa bwa Loni, yabigizemo uruhare.”
Martin Fayulu ni we wari watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2018. Uyu munyapolitiki aracyabihamya, agaragaza ko ari we Perezida wa RDC watowe n’abaturage nubwo Tshisekedi ari we uyoboye iki gihugu.