igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Naomi Schiff, Umunyarwandakazi w’Icyamamare mu Masiganwa y’Imodoka, Aritegura Kwibaruka Imfura ye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Naomi Schiff, Umunyarwandakazi w’Icyamamare mu Masiganwa y’Imodoka, Aritegura Kwibaruka Imfura ye
IMYIDAGADURO

Naomi Schiff, Umunyarwandakazi w’Icyamamare mu Masiganwa y’Imodoka, Aritegura Kwibaruka Imfura ye

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 20, 2025 9:39 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Naomi Schiff, Umunyarwandakazi uzwi cyane mu mukino wo gusiganwa mu modoka ndetse no mu itangazamakuru ry’uyu mukino, yatangaje ko atwite umwana we wa mbere. Iyi nkuru nziza yayitangaje ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga, we n’umugabo we Ygal Lavi, aho bashimangiye ko biteguye kwakira imfura y’urugo rwabo.

Ni inkuru yakiranywe ibyishimo byinshi n’abakunzi babo, aho Naomi yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite, aherekejwe n’amagambo agira ati: “Ni akabanga gato twari tubitse”, ashimangira ko bari bamaze igihe barabigize ibanga ariko noneho bakaba babishyize ahabona.

Naomi n’umugabo we Ygal Lavi, babana mu buryo bwemewe n’amategeko kuva mu mwaka wa 2024, aho bemeranyije kubana akaramata. Ygal, umugabo wa Naomi, asanzwe ari inzobere mu ikoranabuhanga, akaba akorera mu kigo cyitwa Younicorns Studio, kizwi mu bijyanye no gutunganya porogaramu za mudasobwa no guhanga ibisubizo byifashisha ikoranabuhanga mu bucuruzi.

Naomi Schiff w’imyaka 30 y’amavuko, afite inkomoko ku Rwanda n’Ubudage, akaba yararerewe muri Afurika y’Epfo. Yatangiye kwigaragaza mu masiganwa y’imodoka kuva mu mwaka wa 2010, aho yakinnye mu marushanwa atandukanye harimo:

  • Southern African Formula Volkswagen,
  • Clio Cup China Series,
  • KTM X-Bow GT4,
  • Kandi kuva mu 2019 ari mu irushanwa rya W Series, rihuza abakinnyi b’abagore batoranyijwe ku rwego rw’isi.

Naomi ntagarukiye gusa mu gusiganwa, kuko yanabaye icyitegererezo mu itangazamakuru ry’imikino, aho kuri ubu akorera Sky Sports, imwe mu mashene akomeye ku isi mu bijyanye n’imikino. Akunze kugaragara nk’umusesenguzi w’amasiganwa ya Formula 1, ndetse n’umushyushyarugamba w’ibirori by’imikino.

Mu buzima bwe busanzwe, Naomi akunze kugaragaza urukundo rukomeye afitiye umugabo we, Ygal Lavi, bikagaragazwa n’amagambo yuje ubwuzu akunze kumwandikira cyangwa amugaragariza mu mafoto. Ibi bituma ashimirwa n’abakunzi be nk’umuntu ushoboye guhuza impano, akazi gakomeye n’ubuzima bw’umuryango.

Ubutumwa bwabo bwo gutangaza ko batwite bwakoze ku mitima ya benshi, bugaragaza ko barimo gutangira urugendo rushya rw’ubuzima barushaho kwiyubakira umuryango.

Naomi akomeje kwandika amateka nk’umwe mu bagore bake b’Abanyafurika babashije kwigaragaza mu mukino ukomeye nka Formula 1 n’andi marushanwa yihariye y’imodoka. Kuri ubu, atwite umwana wabo wa mbere, icyizere ni cyose ko azakomeza guhagararira neza u Rwanda, cyane cyane mu buhanga n’indangagaciro yagaragaje mu rugendo rwe rw’imyuga n’ubuzima bwite.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Lt Gen Gervais Ndirakobuca yasezerewe burundu muri Polisi y’u Burundi
Next Article Kiliziya Gatolika yatangaje uko yakiriye icyemezo cyo guhagarika amasengesho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Louise Mushikiwabo yavuze ko ibihugu bya Afurika bigomba kumenya kwihitiramo abafatanyabikorwa babibereye
May 20, 2025
Perezida wa Sena ya RDC, Michel Sama Lukonde yasabye Kabila uri mu buhungiro kwitaba
May 20, 2025
Byinshi wamenya ku ndirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond igiye kujya hanze vuba
May 20, 2025
Trump yongeye kugaragaza ko kuganira na Zelensky ku kibazo cy’intambara igihugu cye gihanganyemo n’u Burusiya bigoye
May 20, 2025
CNDD-FDD Yashinjwe guha umwanya ubujiji mu gihugu
May 20, 2025

You Might Also Like

IMYIDAGADURO

Umuhanzi Bruce melodie yitabiriye isabukuru ya boss wa Diamond Platinum

Umuhanzi Diamond Platinum yitabiriye isabukuru ya manager wa Diamond Planum ( Sallam Sharaff) wujuje imyaka 45 Umuhanzi nyarwanda Bruce Melodie…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

”Hagize ikibi cyongera kuba cyaba kubanyarwanda bose si abanyepolitike gusa” Knowless Butera

Umuhanzikazi knowless Butera yagaragaje ko abahanzi bakwiye kugira uruhare mu guhangana n'abaharabika igihugu Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na RBA…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Mu gihe urubanza rwa Diddy rumaze iminsi mike rutangiye, undi mugore yamujyanye mu rukiko amushinja kumusambanya ku gahato

Mu gihe urubanza rw’umuraperi Sean Combs uzwi nka PDiddy rurimbanyije, yongeye kuregwa n’undi mugore umushinja ko yamusambanyije ku ngufu mu…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Aba DJs (abavanga imiziki) bazajya bishyura abahanzi mbere yo gucuranga indirimbo zabo – Dr. Utumatwishima 

Nk’uko Ministeri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA) yabitangaje hagiye gushyirwaho ikigo gikusanya umubare w’abakoresheje ibihangano by’abahanzi nta burenganzira babiherewe, bazage bishuzwa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?