Naomi Schiff, Umunyarwandakazi uzwi cyane mu mukino wo gusiganwa mu modoka ndetse no mu itangazamakuru ry’uyu mukino, yatangaje ko atwite umwana we wa mbere. Iyi nkuru nziza yayitangaje ku mugaragaro binyuze ku mbuga nkoranyambaga, we n’umugabo we Ygal Lavi, aho bashimangiye ko biteguye kwakira imfura y’urugo rwabo.
Ni inkuru yakiranywe ibyishimo byinshi n’abakunzi babo, aho Naomi yashyize hanze amafoto amugaragaza atwite, aherekejwe n’amagambo agira ati: “Ni akabanga gato twari tubitse”, ashimangira ko bari bamaze igihe barabigize ibanga ariko noneho bakaba babishyize ahabona.
Naomi n’umugabo we Ygal Lavi, babana mu buryo bwemewe n’amategeko kuva mu mwaka wa 2024, aho bemeranyije kubana akaramata. Ygal, umugabo wa Naomi, asanzwe ari inzobere mu ikoranabuhanga, akaba akorera mu kigo cyitwa Younicorns Studio, kizwi mu bijyanye no gutunganya porogaramu za mudasobwa no guhanga ibisubizo byifashisha ikoranabuhanga mu bucuruzi.
Naomi Schiff w’imyaka 30 y’amavuko, afite inkomoko ku Rwanda n’Ubudage, akaba yararerewe muri Afurika y’Epfo. Yatangiye kwigaragaza mu masiganwa y’imodoka kuva mu mwaka wa 2010, aho yakinnye mu marushanwa atandukanye harimo:
- Southern African Formula Volkswagen,
- Clio Cup China Series,
- KTM X-Bow GT4,
- Kandi kuva mu 2019 ari mu irushanwa rya W Series, rihuza abakinnyi b’abagore batoranyijwe ku rwego rw’isi.
Naomi ntagarukiye gusa mu gusiganwa, kuko yanabaye icyitegererezo mu itangazamakuru ry’imikino, aho kuri ubu akorera Sky Sports, imwe mu mashene akomeye ku isi mu bijyanye n’imikino. Akunze kugaragara nk’umusesenguzi w’amasiganwa ya Formula 1, ndetse n’umushyushyarugamba w’ibirori by’imikino.
Mu buzima bwe busanzwe, Naomi akunze kugaragaza urukundo rukomeye afitiye umugabo we, Ygal Lavi, bikagaragazwa n’amagambo yuje ubwuzu akunze kumwandikira cyangwa amugaragariza mu mafoto. Ibi bituma ashimirwa n’abakunzi be nk’umuntu ushoboye guhuza impano, akazi gakomeye n’ubuzima bw’umuryango.
Ubutumwa bwabo bwo gutangaza ko batwite bwakoze ku mitima ya benshi, bugaragaza ko barimo gutangira urugendo rushya rw’ubuzima barushaho kwiyubakira umuryango.
Naomi akomeje kwandika amateka nk’umwe mu bagore bake b’Abanyafurika babashije kwigaragaza mu mukino ukomeye nka Formula 1 n’andi marushanwa yihariye y’imodoka. Kuri ubu, atwite umwana wabo wa mbere, icyizere ni cyose ko azakomeza guhagararira neza u Rwanda, cyane cyane mu buhanga n’indangagaciro yagaragaje mu rugendo rwe rw’imyuga n’ubuzima bwite.