Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, Perezida Wa repubulika y’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame yavuze ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.
Mu ijambo rye yagarutse ku kuba abanyarwanda baranyuze muri byinshi ndetse ikitarabishe mu myaka 31 ishize cyabahaye gukomera
Yagize ati“Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”
Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri Ku gisozi aho bacanye urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100.

Nyakubahwa Paul Kagame na Madam bacanye urumuri rw’ikizere ruzamara minsi 100