igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: NESA yatangajwe igihe abanyeshuri bazakorera ibizamini bya Leta
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > NESA yatangajwe igihe abanyeshuri bazakorera ibizamini bya Leta
AMAKURUUBUREZI

NESA yatangajwe igihe abanyeshuri bazakorera ibizamini bya Leta

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 25, 2025 2:41 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Kuri iki Cyumweru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizami n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizatangira ku wa 30 Kemena bigasozwa ku wa 03 Nyakanga 2025.

Ni mu gihe ibizamini bisoza Icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye bizakorerwa rimwe n’ibisoza umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye kuva wa 09 Nyakanga bigasozwa ku wa 18 Nyakanga 2025.

Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard yatangaje ko imyiteguro y’ibizamini bya Leta irimbanyije haba ku ruhande rw’abanyeshuri, abarezi ndetse n’ababyeyi.

Yagize ati: “Bariteguye ni ibisanzwe, amashuri arabimeyereye, ababyeyi barabizi imiyiteguro imeze neza.”

Yanasabye ababyeyi kuba abana hafi abana cyane cyane abitegura gukora ibizamini bya Leta kuko ntaho bitaniye n’andi masuzuma bakora.

Yagize ati: “Abana bakwiye kwitegura neza ibizamini bya Leta no kwirinda igihunga. Ni isuzuma nk’ayandi basanzwe bakora.”

Umwaka ushize w’amashuri wa 2023/2024 abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta banganaga na 91.713 ariko hakaba harakoze gusa 91.298 bangana na na 99,5%.

Ku ngingo yo kuba hiyandikisha benshi ariko bose ntibakore, Dr. Bahati yagaragaje ko biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo uburwayi cyangwa guta ishuri.

Yagize ati: “Impamvu iya mbere aba ari uburwayi ibizamini bikagera atabashije kubikora ariko iyo arwaye abasha gukora turamufasha dushyiraho uburyo tumushyikiriza ikizamini.  Ariko hari n’abandi bashobora kuba bakwiyandikisha ariko umunsi wo gukora ukagera yaragize impamvu zituma avamo.”

Yongeyeho ko uko imyaka igenda yicuma imibare y’abana bava mu ishuri igenda igabanyuka bitewe n’ingamba zashyizwe mu burezi harimo kugaburira abana ku ishuri n’izindi.

Gusa avuga ko nubwo imibare y’abata ishuri igenda igabanyuka, itaragera ku rwego rwifuzwa.

Imibare yavuye mu bushakashatsi bwa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) bwa 2022 yagaragaje ko abana bataye ishuri icyo igihe bangana na 177.119.

Yanagaragaje ko mu mwaka wa 2019 abana b’abahungu bafite nibura imyaka 12, abagera kuri 13.4% bataye ishuri mu gihe abakobwa ari 5.2% ariko iyo mibare y’abakobwa igenda yiyongera bitewe n’uko bakura.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Imbangukiragutabara irenze umuhanda ikomeretsa umunyegare
Next Article RDB yagize icyo ivuga ku nsinzi y’ikipe y’abagore ya Arsenal FC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Ingabo z’u Rwanda zakoreye ibidasazwe abagore bo muri Sudani y’Epfo
May 25, 2025
Alexia Putellas yagaragaje agahinda kenshi nyuma yo kwamburwa igikombe na Arsenal WFC
May 25, 2025
Byinshi wamenya kuri ’album’ nshya Mariya Yohana yahimbiye Perezida Kagame n’Inkotanyi
May 25, 2025
Umutoza wa Manchester United Ruben Amorim yatangaje ko yiteguye gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe
May 25, 2025
Peter Okoye [Rudeboy] yahishuye ko ntako batagize ngo itsinda P-Square rigumeho ariko riranga rirasenyuka
May 25, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umuvugizi wa Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanganga y’u Burusiya yavuze ko mu gihe Ukraine izaba yimye amatwi abo muri OTAN intambara izahita irangira

Umuvugizi wa Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanganga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yavuze ko Ukraine ifite amahirwe yo kurangiza intambara, mu gihe yakwirinda…

2 Min Read
AMAKURU

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon yarekuwe ahita yerekeza i Luanda muri Angola

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon akaza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare mu 2023 ndetse agafungirwa iwe n’umuryango we kuva ubwo, yarekuwe…

1 Min Read
AMAKURU

Bobi Wine yatangaje ko naba ari muzima adafunzwe aziyamamariza kuyobora igihugu cya Uganda 2026

Umuhanzi akaba n’umunyepolitike Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, avuga ko azatanga kandidatire…

1 Min Read
AMAKURU

Kamonyi 12 batawe muri yombi kubera amabuye y’agaciro

Mu karere ka Kamonyi abagabo 12 batawe muri yombi bazira gucukura amabuye mu buryo butemewe. Polisi y'u Rwanda yatangaje ko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?