Ni Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Matyazo, Akarere ka Ngororero, bavuga ko abaje gutanga umuriro w’amashanyarazi babasimbutse bikaba bibabangamiye, batanze umuriro maze Utugari tubiri dusisigara hagati y’ibindi bice bicaniwe, bakaba ari bo basigaye bakoresha udutadowa buji ndetse ndets ubu bagakoresha imikasi biyogoshesha.
Abo baturage ni abo mu Tugari twa Gatega na Binana, bavuga ko basigaye inyuma mu gihe abo mu tundi tugari bari wishimira kuba bo bafite umuriro iwabo.
Umwe mu baturage witwa Bigirimana Jean Marie Vianney
yagize ati: “Twebwe twasigaye inyuma kuko nta mashanyarazi tugira, bazanye amashanyarazi agarukira ku biro by’Umurenge wacu no ku Kagari ka ka Kavumu. Kuba nta muriro w’amashanyarazi rero bituma ari twebwe duhera ku katadowa na buji, abana bacu ni bo batabasha gusubira mu masomo, gucuruza na bwo iyo bwije guhera saa kumi n’ebyiri duhita dufunga.”
Ni byo ahuriyeho na Muhawnimana Esperence na we we wavuze ati: “Kuri ubu turacyiyogoshesha imikasi, abashaka kujya ku mashini yogosha bajya muri Nyabihu aho bita Vunga. Kimwe no gucaginga telefoni zacu na bwo ni urugendo kuko turatega tukishyura n’ijana ryo gucaginga.”
Bose bahamya ko kugirango ugere ahari umuriro w’amashanyarazi nibiura bitagusaba gukora urugendo rw’ibirometro munsi yaa bitanu.
Christophe Nkusi, umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yemeza o icyo kibazo bakizi ndetse ko bari kugishakira igisubizo bafatanyije n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG).
Ati: “Dufite umushinga munini wo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage, kandi iyi gahunda igomba kurangira buri maturage abonye amashanyarazi, kandi twaratangiye. Abo na bo niba batuye heza, navuga hatari mu manegeka, bazahabwa umuriro w’amashanyarazi mu minsi mike.”
Akarere ka Ngororero kugeza ubu gafite umushinga wo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku baturage ufite ingengo y’imari ya miliyari 23,5 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugeza ubu Akarere ka Ngororero gafite umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 81%, kakab gafite intego y’uko nibura uyu mwaka wa 2025 umurio uzaba uhari ku kigero cya 94%.

aho bamwe mu baturage bataragezwaho amashanyarazi batuye