Amakuru aturuka i Kaziba muri teritwari ya Walungu, Kivu y’Amajyepfo, avuga ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi (FDNB), umutwe wa FDLR n’uw’abitwaje intwaro ba Wazalendo, bafashe umwanzuro wo kongera ibitero bagaba kuri M23 no kwagura ibirindiro.
Iri huriro, rirwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa, ryafashe uyu mwanzuro ku cyumweru, aho ryemeje ibitero bishya muri Nyangenzi n’ahandi hagenzurwa na M23. Banemeje gushyiraho ibirindiro bishya i Kaziba, cyane cyane ku musozi wa Katope ndetse no mu bice bya Kalembe, Kanege na Karhambi.
Ibi bibaye nyuma y’uko ibitero biheruka byagabwe i Kamanyola na Nyangenzi byasubijwe inyuma na M23, bikagwamo benshi mu barwanyi ba Wazalendo, FARDC, FDNB na FDLR. Nanone, abarwanyi ba Wazalendo bari bavuye i Uvira berekeza mu Kibaya cya Rusizi bahuye nibibazo bikomeye i Katogota, aho M23 yabakubise inshuro.
Kugeza ubu, M23 iracyafite ibirindiro bikomeye i Katogota, Kamanyola no mu mujyi wa Bukavu. Yanigaruriye imisozi iri hejuru y’umujyi wa Uvira, aho Leta ya Kinshasa yimuriye ibiro bikuru bya Kivu y’Amajyepfo. Ibi bivuze ko Uvira ishobora kujya mu maboko ya M23 igihe icyo ari cyo cyose.