Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na M23 biteganyijwe ko bazahurira mu biganiro ku wa 09 Mata 2025 i Doha muri Qatar. Ibi bizaba ari ubwa mbere impande zombi zihuye kuva mu Ugushyingo 2021, igihe imirwano yuburaga.
Aya makuru yemejwe n’impande zombi, ariko ibizaganirwaho byemejwe ko bitazashyirwa ahagaragara. Ibiganiro bikurikiye inama yabereye i Doha ku wa 18 Werurwe ihuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa RDC.
Intambara hagati ya M23 n’ingabo za Congo yongeye kubura nyuma y’uko Kinshasa yanze kubahiriza amasezerano yari yaragiranye n’uwo mutwe. Iyi mirwano yatumye ibihumbi by’abaturage bava mu byabo ndetse yongera umwuka mubi hagati ya RDC n’u Rwanda, rushinjwa gufasha M23, ibyo rwakomeje guhakana.
Kuba leta ya Congo yemeye kuganira na M23 ni intambwe nziza, kuko yari yaratangaje ko itazigera ijya mu biganiro n’uwo mutwe w’iterabwoba. Abantu benshi biteze ibizava muri ibi biganiro.