Perezida wa Kenya William Ruto yavuze ko yiteguye guhangana mu matora ateganijwe kuba mu mwaka wa 2027, kandi yizeye ko azayatsinda gusa agaragaza ko naramuka anayatsinzwe azajya mu mwuga w’ubuhinzi n’ubworozi.
Aya magambo William Ruto yayatangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu Karere ka Nyeri mu gace ka Othaya, Perezida Ruto yabwiye abaturage ba Nyeri ko yiteguye kuva mu butegetsi igihe cyose baba babona ko atabagejeje kubyo yabasezeranije muri iyi manda ye ya mbere.
Perezida kandi yasabye abamunenga kumuha umwanya akabanza kurangirza ibyo yasezeranyije abaturage ba Kenya, mbere y’uko igihe cy’amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2027 kigera, bakongera ku mutora cyangwa se bagahitamo undi.