Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa yakuweho igikomo cy’ikoranabuhanga yari yambitswe kubera ibyaha bya ruswa yahamijwe nk’uko byanzuwe n’inzego z’ubuyobozi mu Bufaransa ngo adohorerwe.
Hari hashize igihe kitari gito Sarkozy yambitswe iki gikomo kuko yacyambaye kuva muri Gashyantare mu cyimbo cyo gufungwa umwaka umwe nyuma yo guhamya ibyaha gushaka guha ruswa umucamanza, aba Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa wa mbere uhanishijwe icyo cyaha.
Urukiko rukuru rw’ubujurire mu Ukuboza 2024, rwategetse ko Sarkozy agomba kwambara icyo gikomo cy’ikoranabuhanga mu gihe cy’umwaka umwe, gusa hakaba haba amahirwe ko bishoboka ko yacyamburwa mbere y’icyo gihe bitewe n’imyaka ye.
K’uko byemejwe n’Ubushinjacyaha, Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Sarkozy yakuweho icyo gikomo nyuma y’amezi asaga acyambaye.
Nubwo yakuweho iki gikomo, Ubushinjacyaha bwatangaje ko bidasobanuye ko Sarkozy ahanaguweho icyaha dore ko bwategetse ko agomba kujya amenyesha Ubushinjacyaha ingendo ateganya hanze y’igihugu mbere yo kuzikora.