Nubwo benshi batekereza ko kugira umushahara mwiza no gutunga amafaranga menshi bisaba impamyabumenyi ya kaminuza, gusa si ko hose bimeze. Hari imirimo myinshi ihemba menshi, ariko idasaba kurangiza kaminuza, ahubwo igasaba gusa icyemezo cya tekiniki, amashuri yisumbuye, cyangwa nta n’ishuri na rimwe risabwa.
Kuri ubu, hari imirimo myinshi ku Isi ushobora gukora utarigeze unyura muri kaminuza, ariko ikaguhemba akayabo gashobora kurenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.
Ibi ni ibyemezwa n’imibare y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ibarurishamibare ry’umurimo (Bureau of Labor Statistics), cyakoze urutonde rw’imirimo 20 ihemba amafaranga menshi ariko idasaba impamyabumenyi ya kaminuza nk’uko bisanzwe bimenyerewe.
Imwe muri iyi mirimo isaba impamyabumenyi y’imyaka ibiri izwi nka ‘Associate Degree,’ indi igasaba icyemezo cya tekiniki, amashuri yisumbuye, mu gihe hari n’indi idasaba ishuri na rimwe.
Dore urutonde rw’imirimo 20 ihemba amafaranga menshi idasaba kubanza kwiga kaminuza:
1. Abagenzura indege ziri mu kirere (Air Traffic Controllers)

Ni bo bantu bashinzwe kugenzura uko indege zogoga ikirere, mu kwirinda ko zagongana. Bakeneye impamyabumenyi y’imyaka ibiri (Associate degree). Umushahara wa buri mwaka ni 144,580$. Abakora uyu murimo kugeza ubu bagera ku 22,400.
2. Abapilote b’indege zitwara imizigo (Commercial Pilots)

Aba batwara indege z’ubucuruzi zitwara imizigo. Bakeneye icyemezo cya tekiniki (Postsecondary nondegree award). Umushahara wabo ni amadolari 122,670 ku mwaka. Abakora aka kazi bagera ku 51,830.
3. Abakoresha imashini z’ingufu z’imirasire (Nuclear Power Reactor Operators)

Bagenzura imikorere y’inganda zitanga ingufu zishingiye ku mirasire. Basabwa kuba bararangije amashuri yisumbuye. Ku mwaka, bishyurwa agera ku 122,610 y’Amadolari. Abakozi muri uyu mwuga bageze kuri 5,720.
4. Abakwirakwiza amashanyarazi (Power Distributors and Dispatchers)

Bashyira ku murongo amashanyarazi ava mu nganda akagera ku baturage. Basabwa kuba barize amashuri yisumbuye. Umushahara ni 107,240$ buri mwaka. Abakora aka kazi ni 9,180.
5. Abashyira ‘ascenseur’ mu nyubako (Elevator and Escalator Installers and Repairers)

Bashyira mu nyubako ‘ascenseur’ bakanazisana. Basabwa kuba barize amashuri yisumbuye, bakishyurwa umushahara ungana n’Amadolari 106,580 buri mwaka. Abakora aka kazi ni 23,340.
6. Abagenzura abapolisi n’abagenzacyaha (First-line Supervisors of Police and Detectives)

Bagenzura imikorere ya polisi n’abagenza ibyaha. Basabwa amashuri yisumbuye. Umushahara wabo ni 105,980$ ku mwaka.
7. Abatekinisiye b’inganda z’imirasire (Nuclear Technicians)

Bakorana n’abahanga mu by’ingufu z’imirasire, bagenzura ibikoresho n’umutekano. Basabwa impamyabumenyi ya ‘associate degree.’ Umushahara ni 104,240$ ku mwaka.
8. Abayobora ubwikorezi n’ububiko bw’ibintu (Transportation, Storage, and Distribution Managers)

Bashinzwe igenamigambi ry’ibyoherezwa n’ibibikwa, nk’ibicuruzwa. Basabwa amashuri yisumbuye. Umushahara wabo ni 102,010$ ku mwaka.
9. Abatanga ubuvuzi bwifashisha imirasire (Radiation Therapists)

Bakoresha imirasire mu kuvura indwara nka kanseri. Basabwa ‘associate degree,’ bagahembwa Amadolari 101,990 buri mwaka.
10. Abatekinisiye b’amato (Ship Engineers)

Bagenzura imikorere y’imashini z’amato, bakanazikora mu gihe zagize ikibazo. Basabwa icyemezo cya tekiniki, bagahembwa agera ku 101,320$ buri mwaka.
11. Abasana ibikoresho bikomeye by’amashanyarazi (Electrical and Electronics Repairers)

Bakora nko kuri sitasiyo nini n’ahagenzurirwa amashanyarazi. Basabwa icyemezo cya tekiniki. Umushahara wabo ni 100,940$ ku mwaka.
12. Abakoresha inganda z’amashanyarazi (Power Plant Operators)

Bagenzura imikorere y’inganda zitanga amashanyarazi. Basabwa kuba barize amashuri yisumbuye. Umushahara ni 99,670$ buri mwaka.
13. Abakoresha imashini z’inganda zitunganya peteroli (Petroleum Pump System Operators, Refinery Operators, and Gaugers)

Bagenzura inganda zitunganya peteroli n’imashini zibika ibikomoka kuri yo. Basabwa kuba bararangije amashuri yisumbuye, bagahembwa 97,540$ ku mwaka.
14. Abatekinisiye mu buvuzi bwifashisha imirasire (Nuclear Medicine Technologists)

Bifashisha imirasire mu gusuzuma indwara imbere mu mubiri. Basabwa ‘associate degree’ gusa. Umushahara ni 97,020$ ku mwaka.
15. Abafasha b’abaganga b’amenyo (Dental Hygienists)

Basukura amenyo y’abarwayi, bagatanga ubujyanama ku isuku yayo. Basabwa ‘associate degree.’ Umushahara ni 94,260$ ku mwaka.
16. Abagenzacyaha n’abagenzura ibyaha (Detectives and Criminal Investigators)

Bakora iperereza ku byaha, bagakusanya ibimenyetso ku bakekwa. Basabwa amashuri yisumbuye, bagahembwa agera ku 93,580 y’Amadolari buri mwaka.
17. Abayobora amaposita n’abayakoreramo (Postmasters and Mail Superintendents)

Bagenzura uburyo ubutumwa butangwa, n’imikorere y’abakozi b’amaposita. Basabwa amashuri yisumbuye, bagahembwa Amadolari 92,730 ku mwaka.
18. Abashyira insinga z’umuriro w’amashanyarazi mu nzu n’ahandi habugenewe kugira ngo agere kuri bose (Electrical Power-Line Installers and Repairers)

Bashyira insinga z’amashanyarazi mu nzu n’ibikoresho bisaba ubuhanga mu kuyakwirakwiza. Basabwa amashuri yisumbuye, bagahembwa abarirwa mu madolari 92,560 buri mwaka.
19. Abayobora abandi mu kuzimya inkongi (First-line Supervisors of Firefighting and Prevention Workers)

Bayobora abashinzwe kuzimya inkongi no gukumira ibishobora kuyitera. Basabwa icyemezo cya tekiniki. Umushahara ni 92,430$ ku mwaka.
20. Abamurika imideli (Models)

Bamurika imyambaro cyangwa ibicuruzwa by’imideli imbere ya za camera n’abakiliya. Ntibasabwa amashuri yihariye. Umushahara $89,990$ buri mwaka.