“Ntabwo ntekereza ko ibyo turi kubona ubu hari icyiza byazanira Amerika – Obama avuga ku miyoborere ya Trump”

Uwabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yagaragaje ko afite impungenge ku bizakurikira ibyemezo bya Politiki bikomeje gufatwa na Donald Trump nyuma yo kongera kuyobora Leta Zunze ubumwe za America.

Mu ijambo yatanze ubwo yasuraga Kaminuza ya Hamilton muri Leta ya New York yanenze ku buryo bweruye izi politiki zitandukanye zikomeje kwemezwa na Trump harimo n’iyo aherutse kwemeza irebana n’izamuka ry’imisoro byinjira muri Amerika.

Ati “Ntabwo ntekereza ko ibyo turi kubona ubu hari icyiza byazanira Amerika.”

Ndetse kandi Barack Obama, anenga politike zo kugabanya amafaranga yakoreshwaga n’ibigo bya Leta, gushyiraho amabwiriza mashya akarishye ku bimukira, no gufata mu buryo butakagombye itangazamakuru muri iki gihugu.

Obama yatangaje  ko iyo aba ari we igihe yari ku butegetsi iyo afata ibyemezo nk’ibi, abantu batari guceceka ngo babirebere ndetse ko byagakwiye no gukorwa kuri ubu butegetsi bwa Trump.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version