Sabina Isutsa utuye mu karere ka Kakamega muri Kenya, kuri ubu ufite imyaka 94, yafunguwe nyuma yo kumara hafi umwaka mu buroko afungiye kwahira ubwatsi bw’inka mu isambu itari iye.
Nyuma yo gufatwa yahira ubwatsi mu murima w’abandi, Sabina yaciwe amande y’amashiringi ya Kenya 23.000 angana n’amanyarwanda ibihumbi 230 Frw, maze arayabura arafungwa, ubu yari amaze umwaka muri gereza.
Umuryango utari uwa leta muri Kenya, ni wo wemeye kwishyura aya mande yaciwe abona kurekurwa asubira mu muryango we, gusa ava muri iyi gereza ibirenge bitakibasha gutambuka.
Priscillah Achela bari kumwe n’uyu mukecuru yagize ati “Twese twakatiwe umwaka umwe, ariko njye nabashije kwishyura ihazabu ndarekurwa, Sabina, kubera ubushobozi buke n’ubuzima butameze neza, yasigaye muri gereza kugeza ubwo igikorwa cy’ubugiraneza cyamutabaye.”
Ijambo yavuze ubwo yasohokaga muri gereza, Sabina yagize ati “Ndashimira Imana kuko yankijije, ntabwo nari nzi ko nzongera gusohoka hano.”
