Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yahagaritse NTAZINDA Erasme ku nshingano zo kuyobora ako karere.
Ni mu itangazo aka karere kashyize ahagaragara kuri uyu wa 15 Mata 2025 basobanura ko yahagaritswe kubera kutuzuza inshingano ashinzwe.
Riragira riti: “Hashingiwe ku itegeko No 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere, mu ngingo yaryo ya 11; None ku wa 15 Mata 2025, inama idasanzwe y’lnama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe umwanzuro wo guhagarika Bwana Ntazinda Erasme mu nshingano zo kuyobora Akarere ka Nyanza kubera kutuzuza inshingano uko bikwiye”
Erasme yari umuyobozi w’akarere ka Nyanza kuva mu mwaka wa 2016