Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko n’ubwo hakozwe byinshi bigamije gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane mu kubabonera amacumbi ariko hari imiryango 153 itarubakirwa ndetse n’irenga 400 ifite amacumbi ashaje akeneye gusanwa.
Avuga ko n’ubwo buri mwaka hubakirwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amacumbi, ariko nanone iki kibazo kitarangira kuko hagenda haboneka abandi batayafite.Uyu mwaka by’umwihariko ukwezi gushize kwa Werurwe, ngo ku bufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako, imiryango itandatu (6) yabonye amacumbi ndetse iranatuzwa, gusa ngo hari indi miryango myinshi itarubakirwa.Ati “Hakenewe kubakwa amacumbi 153 ndetse n’agomba gusanwa 474, bigaragara ko hakenewe ko twese dufatanya haba mu buvugizi no kwishakamo ubushobozi kugira ngo ayo macumbi aboneke.”Akomeza agira ati “Icyakora turashima Akarere n’abafatanyabikorwa bose kuko mu kwezi gushize hari imiryango itandatu, yatujwe muri Kinihira kandi harimo kubakwa andi mazu twizera ko mu minsi micye hari abandi bagiye gutuzwa.”Ikindi bakeneyeho ubuvugizi ngo ni inkunga ihabwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ikiri nkeya, ugereranyije n’ibiciro biri ku isoko.Yagize ati “Twagira ngo mudufashe kudukorera ubuvugizi ku nkunga ihabwa abarokotse batishoboye ingana na 12,500 ko yakongerwa, kuko abayihabwa harimo abageze mu zabukuru bajya gufata imiti i Kigali, kandi baba bakeneye no kubaho muri uko kwezi.”.
By’umwihariko muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka irasaba Abanyarwanda muri rusange kurushaho kwegera no gusura abarokotse, kugira ngo bahumurizwe kandi bumve ko bari kumwe n’Abanyarwanda bose muri rusange.Bimenyimana, arasaba ko inzego bireba zakora ibishoboka imanza Gacaca enye (4) zitararangizwa, zikarangizwa cyangwa abarokotse Jenoside barebwa n’izo manza bagasobanurirwa impamvu bidakorwa.Yasabye kandi ko abazi aho imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yajugunywe bahagaragaza, kugira ngo na yo ishyingurwe mu cyubahiro.Kugeza kuri iyi nshuro ya 31 hibukwa Abatutsi bishwe muri Jenoside, abarokokeye i Gakirage mu nzuri (Ranches), baracyafite agahinda ko kuba batarabona imibiri y’ababo bahiciwe.Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare ruruhukiyemo imibiri 99 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside 1994, yimuwe mu nzibutso zari zisanzwe arizo urwa Kiyombe, urwa Gatunda n’urwa Rwentanga mu Murenge wa Matimba.

Mukarugwiza Francine warokokeye mu maranshi avuga ko bagifite agahinda ko kutabona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro.