Abakuru b’ibihugu 16 barimo na Perezida Paul Kagame, bamaze kwemeza ko bazitabira ibirori byo kurahira kwa Perezida Gen. Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon ararahirira manda y’imyaka 7, mu muhango uzaba ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025.
Iyi gahunda iteganyijwe kubera mu Murwa Mukuru Libreville, muri Sitade ya Angondjé ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 35.000 bicaye neza.
Ubusanze uyu muhango wari usanzwe ubera mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Bord de Mer gusa nib wo bwa mbere ugiye kubera hanze y’iyi ngoro.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagera kuri 16 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bategerejwe kuza kwitabira uyu muhango.
Ni abarimo Teodoro Obiang Nguéma Mbasogo wa Guinée Équatoriale, Denis Sassou Nguesso wa Congo, Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad, na Paul Kagame w’u Rwanda.
Abandi bayobozi bategerejwe ni Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mamady Doumbouya wa Guinée Conakry, Adama Barrow wa Gambia, na Umaro Sissoco Embalô wa Guinée Bissau.
Perezida wa Cameroun Paul Biya, azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe, Joseph Dion Ngute, na ho u Bufaransa buhagararirwe na Minisitiri ushinzwe u Burayi, Benjamin Haddad.
Hari kandi n’intumwa zizaturuka mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, n’u Bushinwa, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga
Perezida Oligui Nguéma yatsinze amatora yabaye ku wa 12 Mata 2025, aho yabonye amajwi 94.85%.
