Umugabo w’imyaka 52 wo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu utamenyekanye aramwica ahita yiruka.
Byabereye mu Mudugudu wa Mpishyi, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke mu masaha ya Saa Mbili n’igice z’umugoroba ku wa Kane tariki ya 24 Mata 2025.
Uwo mugabo watandukanye n’umugore we mukuru babyaranye abana barindwi, bose babana na nyina mu Mujyi wa Kigali, yari amaranye ukwezi n’igice n’umugore wa kabiri yari yarateye inda, bafitanye uruhinja rw’ukwezi n’igice.
Umugore w’imyaka 40 wabanaga na nyakwigendera yavuze ko ari inshuro ya kabiri bagerageza kumwica kuko tariki 21 Mata nabwo hari umuntu wari wamutegeye iwe mu rugo.Bakeka ko uwo mwicanyi ari we wagarutse akamusanga mu gikari aho yari yicaye.
Umugore yavuze ko yumvise umugabo atatse rimwe asohotse asanga yamaze gushiramo umwuka, ahita atabaza abaturanyi n’ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yavuze ko hatangiye iperereza ngo ababikoze bamenyekane.Ati “Ni byo, yapfuye kandi biragaragara ko yishwe, iperereza ryatangiye ngo uwamwishe amenyekane abiryozwe.”Yavuze ko kuba uyu yishwe, mu myaka itatu ishize harishwe undi muturage abamwishe bakabura, ari ikibazo, ko uwo Mudugudu ugiye kwibandwaho mu rwego rw’umutekano kugeza igihe ababikora bazagaragarira.
Umurambo wa nyakwigengera wajyanywe mu Bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.