Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Nyamasheke yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye, bamusanze aho yari atuye Mudugugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi.
Saa sita z’ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Gicurasi 2025, ni bwo hamenyekanye ko uyu mukecuru wibanaga ariko afite abana bubatse ingo zabo yatewe n’abagizi ba nabi bamutema mu misaya yombi bimuviramo urupfu.
Aya makuru akimenyekana, inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zihutiye kugera aho byabereye bahumuriza abaturage by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri aka gace.
Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie yavuze ko inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza ndetse ko hari abantu bane batawe muri yombi bakekwaho iki cyaha.
Ati “Iperereza rirakomeje. Bamutemye mu maso mu misaya yombi. Twakoranye inama n’abaturage turabahumuriza. Turi kumwe n’inzego dukorana dukomeza gufata mu mugongo abaturage b’uyu mudugudu, by’umwihariko turacyari mu minsi 100, birumvikana ko atari ikintu cyoroshye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo gusa rwakurikiranye amadosiye 82 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo byarimo abantu 87.