igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
AMAKURU

Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 17, 2025 7:19 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wo mu Karere ka Nyamasheke yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye, bamusanze aho yari atuye Mudugugudu wa Ngoboka, Akagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi.

Saa sita z’ijoro ryo ku wa 16 rishyira ku wa 17 Gicurasi 2025, ni bwo hamenyekanye ko uyu mukecuru wibanaga ariko afite abana bubatse ingo zabo yatewe n’abagizi ba nabi bamutema mu misaya yombi bimuviramo urupfu.

Aya makuru akimenyekana, inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zihutiye kugera aho byabereye bahumuriza abaturage by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye muri aka gace.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyamasheke, ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie yavuze ko inzego zibishinzwe zahise zitangira iperereza ndetse ko hari abantu bane batawe muri yombi bakekwaho iki cyaha.

Ati “Iperereza rirakomeje. Bamutemye mu maso mu misaya yombi. Twakoranye inama n’abaturage turabahumuriza. Turi kumwe n’inzego dukorana dukomeza gufata mu mugongo abaturage b’uyu mudugudu, by’umwihariko turacyari mu minsi 100, birumvikana ko atari ikintu cyoroshye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo gusa rwakurikiranye amadosiye 82 y’ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano na yo byarimo abantu 87.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga
Next Article Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

DRC/ITURI: Inyeshyamba za ADF ziri kwaka abahinzi amadorari 10 kugirango bemererwe Guhinga

Aho abarwanyi b’uyu mutwe bari mu mijyi yo mu cyaro mu turere twa Mambasa na Irumu ho mu ntara ya…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yanenzwe kubera ikoti yambaye mu ishyingurwa rya Papa Francis uherutse kwitaba Imana

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahindutse iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamunenze kubera ko…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko nta kibazo afitanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aburira abashaka gukwirakwiza…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nangaa asaba ko Tshisekedi ava ku butegetsi kubera imiyoborere mibi ya RDC

Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi agomba…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?