Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45, akekwaho kubwira uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uyu mugabo atuye mu Mudugudu wa Kigarama mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Uriya bikekwa ko ubwo yari agiye mu kabari, yasanze uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 muri ako kabari, ngo amubwira amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati “Yansanze mu kabari arambwira ngo akeneye ko muha ibipimo (measure) byanjye kuko umunsi wo kwibuka ashaka ko nzaba ndi mu isanduku.”
Uriya yakomeje avuga ko yabwiwe n’andi magambo mabi menshi arimo ngo “Ibintu mwigize ngo muri Abatutsi buri mwaka nica umututsi, avuga ko hari uwo yaciye akaguru ngo nindeba nabi ankubita.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yavuze ko uriya musore yatawe muri yombi, RIB ikaba yatangiye iperereza.
Uwo bikekwa ko yabwiwe amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n’ukekwa ko yayavuze bombi ni abacuruzi b’imyenda mu mujyi i Nyanza.
Uwo bikekwa ko yabwiwe amagambo menshi arimo ingengabitekerezo ya Jenoside avuka mu Murenge wa Muyira, mu karere ka Nyanza.
Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.