igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > Uncategorized > Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere
Uncategorized

Nyanza: Umugabo akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 10, 2025 4:48 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Nyanza : Karemera Edouard akurikiranyweho gutema umuvandimwe we akamusiga ari intere.

Ubu bugizi bwa nabi bwabereye mu Murenge wa Muyira Akarere ka Nyanza kuri uyu wa gatanu tariki ya 09Gicurasi 2025 saa munani za ku manywa.

Bamwe mu baturage bavuga ko Gasigwa Jean Damascène watemwe amaboko mu buryo bukabije yaguze ubutaka  bwa  Karemera  Edouard mwene nyina wabo uyu akaba yari afungiye icyaha cya Jenoside arangije igihano ashaka ko Gasigwa amusubiza ubwo butaka undi aramuhakanira.

Abo baturage bavuga ko guhera icyo gihe  aba bagabo batongeye kubana neza kuko ngo Karemera yahoraga avuga ko azagirira nabi Gasigwa.

Umwe muri aba baturage yagize ati”Gasigwa yasanze hari abajura bibye igitoki mu murima we arabamenya agiye kubarega nibwo yahuye na Karemera afite umuhoro aramucoca.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira  Mukantaganzwa Brigitte , we avuga ko aba bombi bapfuye itaka Karemera yari yashyize ku nzu ya Gasigwa amusaba kubikuraho,Karemera aranga amuregera bagenzi be, barabakiranura.

Icyo gihe noneho Gasigwa yashatse kurira moto ngo agende Karemera  ngo nibwo yamutemye.

Yongeraho ko uyu Karemera yari yarafungiwe icyaha cya Jenoside.

Ati”Uyu Karemera Edouard yafungiwe icyaha cya Jenoside imyaka 19 arangiza igihano”

Gitifu Mukantaganzwa yabwiye UMUSEKE dukesha iy’inkuru ko Karemera Edouard yafashwe nyuma yo gutema mugenzi we akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB y’iNyamayaga iherereye mu Murenge wa Muyira  kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubugenzwcyaha.

Naho  Gasigwa Jean Damascène akaba arwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza(CHUB).

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umugore wamenesheje amagi agahanga k’umwana we yahamijwe n’urukiko icyaha cyo guhohotera
Next Article Museveni yanze ko Kabila ajya i Goma anyuze muri Uganda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umutwe wa M23 wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma hafatirwamo amabandi 30 n’imbunda nyinshi
May 10, 2025
Tanzania: Abayobozi b’ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi barisezeye
May 10, 2025
Nyanza: Umugabo afungiwe gutema umuvandimwe we amuhindura intere
May 10, 2025
Tanzania: Bitunguranye abayobozi bakomeye bakuru 13 muri Chadema bareguye
May 10, 2025
Icyogajuru cya Cosmos-482 cy’u Burusiya kigiye kugwa ku Isi nyuma y’imyaka 53 kiri mu isanzure
May 10, 2025

You Might Also Like

Uncategorized

Bugesera: Abagizi ba nabi bishe uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Mu karere ka bugesera harimo gushakishwa abagizi ba nabi bivuganye uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 aho yishwe atewe ibyuma. Mu…

2 Min Read
Uncategorized

Ukekwaho kwica Muhongerwa warokotse Jenoside yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica Muhongerwa Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari atuye…

2 Min Read
Uncategorized

Mu Bushinwa: Indege zitagira abapilote (Drone) zemerewe gutwara abagenzi

Ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili mu Bushinwa (CAAC) cyahaye uburenganzira indege zitagira abapilote bwo gukora akazi ko gutwara abantu nk’uko…

1 Min Read
AMAKURUUncategorized

RIB yataye muri yombi umugore ukurikiranyweho kwica uruhinja yari amaze kubyara

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umugore witwa Abizera Marie Assoumpta w’imyaka 27, ukomoka mu Karere ka Muhanga,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?