Mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukecuru w’imyaka 65, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukazana we w’imyaka 29.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, aho bivugwa ko uwo mukecuru witwa Nirere yakubise umukazana we inkoni mu mutwe ubwo yari amusuye, bikamuviramo gukomereka bikomeye ndetse no kujyanwa kwa muganga.
Amakuru aturuka mu baturanyi ndetse no mu buyobozi bwaho avuga ko aba bagore bombi basanganywe umubano utari mwiza, by’umwihariko bitewe n’uko nyirabukwe atigeze yishimira uburyo umuhungu we yashatse uwo mugore, akamugumisha mu nzu z’inyongera (annexes), ibintu byakuruye amakimbirane mu muryango.
Bizimana Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, yemeje aya makuru, anasaba abaturage gukemura ibibazo mu nzira z’amahoro.
Yagize ati: “Turakangurira abaturage kubana neza, birinda amakimbirane mu miryango. Iyo habaye ikibazo, hari inzego z’ubuyobozi bashobora kuzigana kugira ngo gicyemurwe mu mahoro.”
Uwo mukecuru ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.