Itsinda ry’abantu icyenda ryiyise ‘Imparata’, ryatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere Nyarugenge, bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro mu birombe acukurwamo.
Kuri uyu wa mbere 5 Gicurasi 2025, nibwo aba batawe muri yombi, bafatiwe mu Mudugudu wa Rubungo, Akagali ka Ntungamo mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.
CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yemereye ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abafite ibirombe bamaze iminsi bagaragaza ko bari kwibwa amabuye y’agaciro bikozwe n’itsinda rinini ry’abantu bitwaza ibyuma n’izindi ntwaro gakondo.
Yagize ati: “Ibikorwa byo gufata abantu biba amabuye birakomeje, atari muri Mageragere gusa, ahubwo no hirya no hino mu gihugu.”
Yakomeje avuga ko aba bajya kwiba amabuye y’agaciro atari byo bakora gusa, kuko n’ibikorwa by’urugomo batabitinya dore ko hari ubwo usanga bakomeretsa bamwe mu barinda ibirombe cyangwa bakabica.
Yatangaje ko Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga nyinshi mu guhashya aba bajura, harimo no kwifashisha utudege tutagira abapilote tuzenguruka hejuru y’ahantu hari ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Yagize ati: “Ibi bigamije kumenya aho abiba amabuye bihisha, gukorana n’izindi nzego z’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage mu guhashya aba bajura.”
CIP Wellars Gahonzire yasabye abaturage kutarebera cyangwa guhishira abishora mu bikorwa byo kwiba amabuye y’agaciro, ahubwo bakajya batanga amakuru ku gihe.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.