igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho kwiba umunyamisiri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho kwiba umunyamisiri
AMAKURU

Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho kwiba umunyamisiri

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 13, 2025 2:04 pm
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Abagabo babiri bo mu kigero cy’imyaka 25 na 37 batawe muri yombi na Polisi y’Umujyi wa Kigali bakekwaho icyaha cyo kwiba ibikoresho by’umurimbo bifite agaciro ka miliyoni 15 Frw by’umunyamisiri.

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yatangaje iby’ifatwa ry’aba bagabo bafashwe ku wa Mbere tariki 12 Gicurasi 2025 ahagana Saa tatu n’igice za mu gitondo.

Yatangaje ko bafatiwe muri Camp Kigali mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ahari kubera imurikagurisha ry’abanyamisiri.

Yagize ati: “Polisi yacungaga umutekano muri iyi Expo yafashe Dukuzumuremyi Mariciale na Uwiringiyimana Olivier bamaze kwiba umwe mu bitabiriye imurikagurisha witwa Amuri Yusufu ukomoka mu Misiri. Bafashwe bamaze kumwiba; imikufi, amasaha, amashanete n’impeta, bifite agaciro ka 15 000 000 Frw kandi ibyo bibye byose byafashwe, abaregwa bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi Nyarugenge.”

CIP Gahonzire, yavuze ko ibyibwe byose byafashwe bigashyikirizwa nyirabyo.

Polisi y’u Rwanda yizeza umutekano usesuye abitabira imurikagurisha ry’Abanyamisiri; yaba abanyamahanga cyangwa abaturarwanda kuko ngo abapolisi bahari kugira ngo umutekano ugende neza.

Itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 Frw), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umunyamerika bikekwa ko ari we mbohe ya nyuma ya Hamas yarekuwe
Next Article FERWAFA yirukanye burundu abasifuzi batatu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025
Abantu 23 biciwe mu gitero k’iterabwoba muri Nigeria
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIKORANABUHANGA

“Monetization” ku bakoresha You Tube bari mu Rwanda, ishobora kwemerwa

Ubusanze nta masezerano igihugu cy’u Rwanda gifitanye na Google ku buryo abakoresha urubuga rwa You Tube mu Rwanda bagera ku…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Impamvu ikomeye yatumye Dr. Murangira Thierry yihanangiriza Sam Karenzi na Muramira Régis

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rutazihanganira imyitwarire imaze iminsi iranga bamwe mu banyamakuru b’imikino, by’umwihariko Muramira Régis na Sam…

3 Min Read
AMAKURU

NTAZINDA Erasme yatawe muri yombi, nyuma y’uko ahagaritswe ku nshingano zo kuyobora Akarere Ka Nyanza

Mu ijoro ryakeye nibwo Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yahagaritse NTAZINDA Erasme ku nshingano zo kuyobora ako karere.…

1 Min Read
AMAKURU

Kicukiro: Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi ibyarimo birakongoka

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi yo mu Karere ka Kicukiro yari ifite imiryango ine, hangirika ibifite agaciro k’akabakaba miliyoni 56…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?