Myugariro wa Rayon Sports Omborenga Fitina arasaba Rayon Sports ko basesa amasezerano kubera impamvu z’ibitubahirizwa mu byo yemeranyije n’iyi kipe.
Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025 Omborenga Fitina yandikiye ibaruwa iyi kipe ayisaba gusesa amasezerano nyuma y’uko itubahirije ibikubiye mu masezerano y’imyaka ibiri bagiranye.
Ni ibaruwa igira iti: ” Bwana Muyobozi, Mbandikiye lyi baruwa ngirango dusese amasezerano n’ikipe ya Rayon sport Kubwumvikane kuberako mutubahirije ibikubiye muri contrat, harimo kutampa Recruitement yanjye yasigaye nokutampembera kugihe.”

Muri Kamena 2024, ni bwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi barimo Omborenga Fitina wari uvuye muri APR FC yari abereye kapiteni.
Amakuru avuga ko mu ibaruwa uyu myugariro yandikiye Rayon Sports, ayibutsa ko itigeze imuha amafaranga ye yose yaguzwe ndetse na bimwe mu birarane by’imishahara imubereyemo, Kugeza ubu nta bwo ikipe iramusubiza ngo hamenyekane niba ari butandukane n’iyi kipe iherutse kubura igikombe cy’Amahoro itsinzwe na APR FC ibitego 2 kuri busa.
