Umugabo witwa Alferd Ndeta, ariko uvuga ko ari Imana yagatu, yahishuye ko kuva ubwo yumvaga ijwi ry’umwuka wera rimubwira kuva mu mujyi wa Nairobi akajya mu cyaro cyaho avuka mu 1987, kuva icyo gihe ntabwo arikoza amazi ku mubiri kandi ngo ntanubwo ajya yituma.
Mu kiganiro uyu uvuga ko ari Imana ya gatatu muri bwa bumana butatu bibiriya ivuga, yavuze ko ariwe se wa Yesu, bityo ko ari Imana yagatu.
Mu kiganiro yahaye kimwe mu kinyamakuru gikorera muri Kenya, uyu Alfred wiyita ko ari Imana yagatatu yavuze ko muri 87 aribwo yumvise ijwi ry’umwuka wera ubwo yari asinziriye maze iryo jwi rimusaba kuva mu Mujyi wa Nairobi agasubira mu cyaro cyaho avuka mu gace kitwa Luambi.
Uyu Alferd yatangaje ko akora ibitangaza byinshi nk’Imana harimo kwirukana amadayimoni n’imyuka mibi ku bantu batuye muri ako gace., ndetse n’abaturage bakaba bashimangira ko asanzwe akora ibitangaza agakiza abarwayi bityo ko ari Imana.
Mubindi yavuze ko mu bubasha afite nk’Imana yagatatu nuko kuva muri 87 atari yikoza amazi kumubiri ngo aroga cyangwa se ngo ajye mu bwiherero kwituma nkabandi bantu.
Muri icyo kiganiro Alferd yavuze ko ahantu atuye hitwa Mu ijuru., atari ku isi
Iyo nzuye yita mu Ijuru igabanyije mo ibice bitatu.
Igice cyambere yakise intebe y’Ubwami, icyakabiri akita, Umwuka wera naho icyagatatu gihora cyaka umuriro akita Gihonomu.
Uyu se wa Yesu, ntabwo yigeze ashaka umugore kubera ko yanganga kuvanga ubyubwami bw’Imama n’ibyisi.

Uwo mugabo wambaye ingofero arikumwe n’umunyamakuru niwe uvuga ko ari se wa Yesu