Pasiteri wo mu itorero Neno Evangelism Church ryo muri Kenya, yabaye ikimenyabose nyuma y’amashusho amugaragaza akubita umuyoboke we inshyi ebyiri akanamusohora mu rusengero.
Ayo mashusho yavugishije benshi agaragaza Pasiteri Ng’ang’a ava ruhimbi, mbere yo gukubita umugabo wicaye ku murongo w’imbere.Uyu muvugabutumwa agaragara akubita uwo umugabo inshuro ebyiri, akanamutegeka kuva ku ntebe ye, kandi akabaza umugore bari bicaranye impamvu asinzira bicaranye.
Umugore amusubiza ko buri umuntu agomba kwikorera umutwaro we.Ibyabaye byanenzwe cyane n’Abanya-Kenya, aho benshi bibajije uburyo Pasiteri akubitira umuntu w’umugabo mu ruhame amuziza gusinzira .Depite uhagarariye mu nteko ishinga amategeko ya Kenya intara Homa Bay, George Kaluma, yasabye Guverinoma gufata ingamba zikarishye no guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi bwa Ng’ang’a ndetse n’abandi bavugabutumwa bitwara nka we.Yasabye kandi ko itorero rye ryafatirwa ibihano kugira ngo bibere isomo abandi bavugabutumwa bafite “imico mibi” nk’iye.
Depite Kaluma yavuze ko ibikorwa bya Ng’ang’a bishobora kwinjiza igihugu mu makimbirane yatuma hari imiryango ijya kwihorera.Ntabwo ari ubwa mbere Ng’ang’a anengwa bikabije kubera ibikorwa bye bibi. Muri Gashyantare uyu mwaka, yamaganwe kubera imvugo yakoresheje ubwo umwe mu bayoboke be yamusabaga ubufasha kuko yari yirukanwe mu nzu, undi akamusubiza ko yajya gushaka inzu za make akareka kwishima aho atishyikira.