igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yahakanye ibyo gufunga Malema
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yahakanye ibyo gufunga Malema
AMAKURU

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yahakanye ibyo gufunga Malema

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 27, 2025 3:25 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yagaragaje ko icyifuzo cya Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyo gufunga umuyobozi w’ishyaka riharanira ukwibohora gushingiye ku bukungu (EFF), Julius Malema, kitashoboka.

Ubwo Trump yakiraga Ramaphosa i Washington D.C tariki ya 21 Gicurasi 2025, yamweretse amashusho ya Malema aririmba indirimbo ‘Dubul’ibhunu’ yamenyekanye nka ‘Kill the Boer, Kill the Farmer’, bamwe bafata nk’ishishikariza Abanyafurika y’Epfo b’abirabura kwica abazungu b’abahinzi.

Trump ati “Uriya mugabo yavuze ngo ‘Mwice umuhinzi’, aranabyina. Ntekereza ko iyo umuntu ahagarutse, agatangira kuvuga ngo mwice abo mu itsinda runaka, aba akwiye gufungwa byihuse.”

Ramaphosa yasubije ko ibyo Malema yavuze bitari muri politiki ya Leta ya Afurika y’Epfo, ahubwo ko muri iki gihugu habamo amashyaka agizwe n’abantu bake, yahawe n’Itegeko Nshinga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 27 Gicurasi 2025, Ramaphosa yabajijwe niba bishoboka ko abaririmba iyi ndirimbo bajya bafungwa, asubiza ko Afurika y’Epfo ari igihugu cyigenga, kidashobora kugendera ku cyifuzo cy’undi muntu.

Yagize ati “Iyo bigeze ku kibazo cyo gufunga umuntu kubera indirimbo, iki kirebana n’ubwigenge, ntabwo dukwiye guhabwa ibwiriza n’umuntu ngo dufunge. Turi igihugu cyigenga, gitewe ishema n’amategeko yacyo kandi twubaha icyemezo cy’urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko ‘Kill the Boer, Kill the Farmer’ ari indirimbo y’ukwibohora kw’abirabura, kandi ko itagamije gukangurira abantu kwica bagenzi babo, nk’uko byemejwe n’urukiko.

Ati “Kill the Boer, Kill the Farmer ni indirimbo yo kwibohora, ntabwo ari ubutumwa busaba ko umuntu yicwa, kandi icyo ni cyo cyemezo urukiko rwacu rwafashe. Dukurikiza Itegeko Nshinga kuko turi Leta irishingiyeho kandi turi igihugu, aho ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ari inkingi y’Itegeko Nshinga.”

Dubul’ibhunu yakozwe mu rurimi rw’Ikizulu. Yasohotse mu myaka ya 1980, ihamagarira abirabura kurwanya politiki ya Apartheid yahaga amahirwe abazungu gusa. Muri Gicurasi 2024, urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ryanzuye ko Malema nta cyaha aba akora iyo ayiririmba.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Joseph Kabila yasuye ikigo cya gisirikare cya Rumangabo kigenzurwa n’ihuriro AFC/M23
Next Article Umushinwa w’umugore amaze imyaka 48 irenga atarabona izuba n’umunsi wa rimwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Manchester United yamaze gusinyisha Matheus Cunha wakiniraga Wolves
June 1, 2025
Perezida William Ruto arasabwa kwishyura abaguye mu myigaragambyo
June 1, 2025
Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Corneille Nangaa yavuze ko Abanye-Congo bose bategereje AFC/M23 kugira ngo ibabohore

Umuyobozi w’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ko Abanye-Congo bose ari abanyamuryango…

2 Min Read
Dosiye ya ‘Bishop Gafaranga’ uregwa ihohotera rishingiye ki gitsinda yazamuwe
AMAKURUIMYIDAGADUROPOLITIKEUTUNTU N' UTUNDI

Heguwe amadosiye ya Bishop Gafaranga umu pastor uregwa ibyaha byihohotera rishingiye ku gitsina 

Dosiye y’ikirego kiregwamo Habiyaremye Zacharie uzwi nka ‘Bishop Gafaranga’, yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha kugira ngo buyisuzume buzayiregere Urukiko. Bishop Gafaranga…

1 Min Read
AMAKURU

U Rwanda na DRC bazasinyana amasezerano imbere ya Trump nk’umuhuza

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gicurasi 2025, hitezwe isinywa ry’imbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za…

2 Min Read
AMAKURU

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yatangaje ko igihugu cye kitazemera ko Abanya-Pakistan bongera kuvoma ku migezi gifiteho uburenganzira, biturutse…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?