Perezida Paul Kagame ateganya kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Kazakhstan guhera ku wa 28 Gicurasi 2025, ruzafungurirwamo ipaji nshya mu mubano w’iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya n’u Rwanda.
Amakuru y’uru ruzinduko yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kazakhstan kuri uyu wa 26 Gicurasi ubwo Minisitiri Murat Nurtleu yakiraga mugenzi we w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.
Minisitiri Nurtleu yagize ati “Tubona u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti, kikaba n’umufatanyabikorwa w’ingenzi muri Afurika. Nizeye ko imyiteguro duhuriyeho izatuma uruzinduko rwa Perezida Kagame rugenda neza, rutangize igice gishya cy’umubano wa Kazakhstan n’u Rwanda.”
Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Nurtleu, ati “Wakoze Minisitiri w’Intebe Murat Nurtleu kunyakirana urugwiro mu murwa mwiza, Astana, no ku kiganiro cyiza twagiranye, mbere y’uruzinduko rw’akazi rwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri Kazakhstan.”
Abaminisitiri bombi baganiriye ku nzego ibihugu byombi byakoranamo zirimo ubucuruzi, igisikare ndetse n’ikoranabuhanga, bemeranya ko abahagarariye ibihugu byombi bazagira inzinduko zitandukanye zigamije kunoza imikoranire.
Haganiriwe kandi ku gushyiraho Komisiyo ihuriweho igamije kunoza ubucuruzi hagati y’impande zombi, no gukorana kutaziguye hagati y’inzego zishinzwe ubucuruzi.
Perezida Kagame aheruka guhura na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, mu Ugushyingo 2024, ubwo bitabiraga inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya ihindagurika ry’ibihe yabereye mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan.
Icyo gihe, abakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kazakhstan.