igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko muri Kazakhstan
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko muri Kazakhstan
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Kagame agiye kugirira uruzinduko muri Kazakhstan

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 26, 2025 8:07 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame ateganya kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Kazakhstan guhera ku wa 28 Gicurasi 2025, ruzafungurirwamo ipaji nshya mu mubano w’iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya n’u Rwanda.

Amakuru y’uru ruzinduko yatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kazakhstan kuri uyu wa 26 Gicurasi ubwo Minisitiri Murat Nurtleu yakiraga mugenzi we w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe.

Minisitiri Nurtleu yagize ati “Tubona u Rwanda nk’igihugu cy’inshuti, kikaba n’umufatanyabikorwa w’ingenzi muri Afurika. Nizeye ko imyiteguro duhuriyeho izatuma uruzinduko rwa Perezida Kagame rugenda neza, rutangize igice gishya cy’umubano wa Kazakhstan n’u Rwanda.”

Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Nurtleu, ati “Wakoze Minisitiri w’Intebe Murat Nurtleu kunyakirana urugwiro mu murwa mwiza, Astana, no ku kiganiro cyiza twagiranye, mbere y’uruzinduko rw’akazi rwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame muri Kazakhstan.”

Abaminisitiri bombi baganiriye ku nzego ibihugu byombi byakoranamo zirimo ubucuruzi, igisikare ndetse n’ikoranabuhanga, bemeranya ko abahagarariye ibihugu byombi bazagira inzinduko zitandukanye zigamije kunoza imikoranire.

Haganiriwe kandi ku gushyiraho Komisiyo ihuriweho igamije kunoza ubucuruzi hagati y’impande zombi, no gukorana kutaziguye hagati y’inzego zishinzwe ubucuruzi.

Perezida Kagame aheruka guhura na Perezida wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev, mu Ugushyingo 2024, ubwo bitabiraga inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yo kurwanya ihindagurika ry’ibihe yabereye mu mujyi wa Baku muri Azerbaijan.

Icyo gihe, abakuru b’ibihugu baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu hagati y’u Rwanda na Kazakhstan.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Gen Muhoozi yihanangirije aborozi banze kumvira Museveni
Next Article 11 bazahagararira u Rwanda muri ‘Kigali International Peace Marathon’ bagaragaye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere
May 29, 2025
Perezida Kagame na Alain Berset baganiriye ku bufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Burayi
May 29, 2025
U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza
May 29, 2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
May 29, 2025
Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
May 29, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyarugenge: Abiyita “Imparata” batawe muri yombi

Itsinda ry’abantu icyenda ryiyise 'Imparata', ryatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere Nyarugenge, bakekwaho kwiba amabuye y’agaciro…

2 Min Read
AMAKURU

Umusaza yishwe anogowemo amaso hakekwa umugore we n’umuhungu we

Ntibandetse Claver, umusaza w’imyaka 73 wari uzwi ku izina rya Gikoroto uturuka mu Mudugudu wa Mpuzamahanga, Akagari ka Mpinga, Umurenge…

3 Min Read
AMAKURUUTUNTU N' UTUNDI

Ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa Ababikira rikomeje kugirwa ibanga muri Kiliziya Gaturika

Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, mu gihe Ababikira binjiraga mu muryango mutagatifu wa Bazilika ya Mutagatifu Petero…

3 Min Read
AMAKURU

Rusizi: Umugabo yahuye n’uruvagusenya ubwo yatsaga moto igahita ishya igakongoka agiye gutwara umugenzi

Iranzi Edmond w’imyaka 37 yahuye n’uruvagusenya ubwo yatsaga moto agiye kureba umugenzi wari umuhamagaye ngo amutware abona ifashwe n’inkongi y’umuriro…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?