Perezida Paul Kagame yagarutse ku buryo Isi yose yateye umugongo u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa, agaragaza ko byasigiye u Rwanda amasomo akomeye yo kwishakamo ibisubizo, ak’imuhana kakaza imvura ihise.
Ni ubutumwa yatanze ubwo yari yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga rya Astana (Astana International Forum), riri kubera mu Mujyi wa Astana muri Kazakhstan.
Ni ihuriro ryatangiye kuba mu 2008 ariko mu 2023 rihindurirwa izina ndetse n’ingingo ziganirwaho zirushaho kwaguka.
Rihuriza hamwe abakuru b’ibihugu, ba rwiyemezamirimo, inzobere mu bumenyi, n’imiryango mpuzamahanga, baganira ku bibazo bikomereye Isi mu bijyanye n’umutekano, politiki mpuzamahanga, ingufu, imihindagurikire y’ikirere, n’iterambere ry’ubukungu.
Iry’uyu mwaka byateganywaga ko rizitabirwa n’abarenga 5000 bo bihugu birenga 50.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma yo gutereranwa n’Isi, u Rwanda rwari rwabaye umuyonga rwatangiye kwishakamo ibisubizo byo kwiyubaka ruhereye ku busa.
Ati “Ni bwo twatangiye kwisuganya, tugerageza kubaka twishakamo ibisubizo, buri wese agatanga uruhare rwe ndetse tugerageza kwiremamo icyo cyizere, ari na cyo cyadufashije kubaka ibigo byagombaga guhaza ibyifuzo by’abaturage.”
Icyakora nubwo u Rwanda rwishatsemo ingufu zo kwiteza imbere no kwiyubaka, Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo bitabujije Abanyarwanda gufatanya n’ab’abandi ku Isi na cyane ko abafatanyabikorwa n’inshuti z’u Rwanda barushyigikiye cyane.
Ati “Icyakora ubwo bufasha ntibwagombaga kugira icyo bumara cyangwa ngo butange umusaruro iyo twe ubwacu tutunga ubumwe ngo dutange uruhare rwacu.”
Mu myaka 31 ishize u Rwanda rwiyubatse mu buryo bugaragara. Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubukungu bw’u Rwanda bwaganyutseho 50%.
Nko mu 1995, ingengo y’imari y’u Rwanda yari miliyari 56 Frw kandi ubwo inkunga z’amahanga zirenga 90% byayo. Mu mwaka wa 2025/2026 ingengo y’imari yageze kuri miliyari 7.032,5 Frw, ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/2025.
U Rwanda kandi ntabwo rwirengagije ubufatanye mpuzamahanga aho nk’ubu rufite ambasade 49 zikurikirana inyungu zarwo mu bihugu 147 byo ku Isi.
Ikindi ni uko ibihugu 45 bifite ba ambasaderi bafite icyicaro mu Rwanda, rukaba n’umunyamuryango mu miryango mpuzamahanga irenga 200.
Ubufatanye bwa hafi ni ubuheruka bw’u Rwanda na Kazakhstan, aho ibihugu byombi byasinye amasezerano atandukanye, nyuma y’uruzinduko Perezida Kagame ari kugirira muri iki gihugu cyo muri Aziya.
Ni ubufatanye mu nzego zirimo ibya dipolomasi, ikoranabuhanga, uburezi, ubuhinzi, ibijyanye n’imari ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro by’umwihariko Kazakhstan igiye kujya itumiza Beryllium ituruka mu Rwanda.
