Perezida Kagame yatembereje , Doumbouya urwuri rwe aho ari mu ruzinduko mu Rwanda

Mu ruzinduko perezida wa Guinea Conakry yagiriye muRwanda muri iki cyumweru yakiriwe na Perezida w’u Rwamda Paul Kagama wanamutembereje urwuri rwe ruri mukarere ka Bugesera

Perezida Paul Kagame n’Umufasha we, Madamu Jeannette Kagame, bakiriye Umukuru w’Igihugu cya Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya, hamwe n’Umugore we Lauriane Doumbouya, mu rwuri rw’inyambo rwa Perezida Kagame ruherereye i Kibugabuga, mu Murenge wa Ngeruka, Akarere ka Bugesera.

Général Doumbouya n’itsinda bari kumwe barimo mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho baje kuwa Kane nimugoroba. Akigera mu gihugu, yahuye n’abaturage ba Guinée baba mu Rwanda, mu rwego rwo gusabana no kungurana ibitekerezo.

Uruzinduko rwe rugamije gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Guinée. Ibyo bihugu byombi bifitanye amasezerano mu nzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n’ubucuruzi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version