Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba umufatanyabikorwa n’inshuti ya Kazakhstan nk’igihugu cyateye intambwe ishimishije mu iterambere.
Yashimiye ubuyobozi bwa Kazakhstan bushyira imbere iterambere ry’abaturage, ahamya ko iryo terambere rishingira ku gukorana n’abafatanyabikorwa baboneye.
Yagize ati: “Kazakhstan yateye intambwe zifatika mu iterambere, zihura n’umusanzu igyo gihugu gitanga mu ruhando mpuzamahanga. Ibi bigaragaza ubuyobozi bwawe Nyakubahwa Perezida, no ku kwiyemeza kw’abaturage ba Kazakhstan. Twishimiye kuba abafatanyabikorwa n’inshuti.”
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bazi neza ko iterambere nk’iryo Kazakhstan yagezeho byubakwa mu gihe runaka binyuze mu miyoborere myiza, no gukorana n’abafatanyabikorwa beza. Ati: “Ni yo mpamvu turi hano.”
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ine rwatangiye ku wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi, shamimiye Perezida Kassym-Jomart Tokayev wamutumiye n’uko yabakiranye urugwiro mu Murwa Mukuru, Astana.
Yagarutse ku biganiro yagiranye na Perezida Kassym-Jomart Tokayev byatanze umusaruro, ati: “Ibihugu byacu byombi n
i inshuti nziza n’abafatanyabikorwa kandi turashaka kubakira kuri uwo musingi ukomeye mu kurushaho kwimakaza ubufatanye dufitanye.”
Yakomeje avuga ko nk’ibihugu byasinyanye amasezerano, u Rwanda na Kazakhstan biteganya kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe y’ubufatanye haba mu nzego z’ubucuruzi, ikoranabuhanga cyangwa ubuhinzi kandi bikanahererkanya ubunararibonye.
Yavuze kandi ko mu masezerano ruange y’ubutwererane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, u Rwanda rwiteze kungukira cyane ku bunararibonye bwa Kazakhstan by’umwihariko mu rwego rw’ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutunganya umusaruro w’ubucukuzi.
Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda dukomeje gushora imari mu gukorera ibintu iwacu, atari mu nkingo gusa nk’uko na Kazakhstan ari byo irimo. Twiteguye kubakira kuri ubu bunararibonye dusangiye mu gukomeza guhanga ibishya byungura abaturage bacu.”
Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Guverinoma ya Kazakhstan yamutumiye mu Inama Mpuzamahanga ya Astanam itanga urubuga kuri za Leta rwo kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.
Yavuze ko mu gihe imiyoborere mpuzamahanga ikomeje gucikamo ibice, abtuye Isi bakwiye kwirinda ko ibyabutandukanya, ahubwo bagaharanira kugira ahantu bahurira mu myumvire no mu mikorere.
Perezida Kagame yaboneyeho gutumira mugenzi we wa Pakistan mu ruzinduko mu Rwanda mi minsi iri imbere.