Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni agiye gutanga akayabo kubadepite bo mu gihugu cye.
Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda bakomoka mu Ishyaka riri ku butegetsi, NRM, kimwe n’abatavuga rumwe na Leta ndetse n’abatari mu mashyaka, bahawe amafaranga na Perezida Yoweri Kaguta Museveni mu rwego rwo kubashimira no kubatera inkunga.
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bayahawe baganiriye n’ikinyamakuru Daily Monitor, bamwe bayashyikirijwe ku biro bishinzwe guhuza ibikorwa bya Guverinoma n’Inteko biri ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 7 Mata 2025, mu gihe abandi bayahawe mu rugo rwa Perezida w’Inteko, Anita Annet Among.
Amakuru aturuka imbere mu nzego za Leta avuga ko aya mafaranga yashyikirijwe abo badepite mu rwego rwo kubashimira ku myitwarire myiza no kubafasha mu bibazo by’ubukungu bahura na byo.
Ubwo Hajji Faruk Kirunda, Umuvugizi Wungirije w’Ibiro bya Perezida, yabazwaga kuri aya makuru, ntiyigeze ayemeza cyangwa ngo ayahakane. Icyakora, ubuyobozi bw’Inteko bwavuze ko butazi iby’ayo mafaranga, aho Grace Gidudu, Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho mu Nteko, yavuze ko ayo makuru ari mashya kuri bo kandi ko hari inzira zizwi zikoreshwa mu guha abadepite amafaranga.
Hari amakuru avuga ko bamwe mu badepite basabye Perezida ubufasha bwihariye, bikaba aribyo byakurikiwe n’iyo nkunga.
Ibi bibaye mu gihe Guverinoma ya Uganda imaze gutangaza gahunda nshya yo gusenya Ikigo cya Leta gishinzwe ikawa (UCDA), inshingano zacyo zikimurirwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Umushinga w’iri tegeko nturashyigikirwa na bose mu Nteko, ndetse byavuzwe ko hari abagize Inteko batiteguye kuwemeza.
Joel Ssenyonyi, Umuyobozi Mukuru w’abadepite batavuga rumwe na Leta, yatangaje ko yamenye iby’aya mafaranga maze aburira abo mu ishyaka rye, National Unity Platform (NUP), kutayemera. Yavuze ko iyo nkunga isa nk’aho igamije kwemeza abadepite kwemeza umushinga w’itegeko ujyanye n’ivugururwa mu rwego rw’ubuhinzi bw’ikawa.
Iyi gahunda yo gusenya UCDA ni kimwe mu bikorwa bya Leta bigamije kugabanya ibigo bya Leta no kugabanya amafaranga akoresha, mu rwego rwo kunoza imikoreshereze y’umutungo wa Leta.