Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri terefone na mugenzi we Perezida wa senegal Bassirou Diomaye Faye aba bombi bakaba bagarutse kukibazo cy’umutekano mucye ukomeje kwototera akarere
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 27 Werurwe 2025 ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye ibiganiro byabo bikaba byagarutse ahanini kukibazo cy’umutekano mucye gikomeje kwigaragaza mu burasirazuba bwa RDC. Ibindi baganiriyeho harimo ubutwererane hagati y’ibi bihugu mu nguni zitandukanye z’ubuzima.
Perezida w’u Rwanda n’uwa Senegal basanzwe ari inshuti kuko mu mwaka wa 2024 Gicurasi Perezida w’u Rwanda na Faye bagiranye ibiganiro aho muri Senegal ibiganiro n’ubundi byagarutse ku buhahirane hagati y’ibi bihugu byombi. Si aho gusa kandi nanone perezida Kagame na Faye bahuriye mu gihugu cy’ubufaransa nabwo bagiranye ibiganiro.
Ibihugu byombi kandi bifitanye amasezerano arimo ay’ubufatanye mu by’umuco yasinywe mu 1975, ay’ubutwererane rusange yasinywe mu 2004, ay’ishyirwaho rya komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura umubano w’ibihugu byombi yasinywe mu 2016 ndetse n’amasezerano y’ubufatanye ari hagati y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA na Radio Television Sénégalaise.
U Rwanda rwafunguye ambasade yaewo mu mwaka wa 2011 ubu hakaba hashize imyaka 14 u Rwanda rufite ambasade yarwo muri Senegal ahabarizwa abanyarwanda batari bacye bahakorera ibikorwa bitandukanye.