Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko nta kibazo afitanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aburira abashaka gukwirakwiza amakuru y’uko baba badacana uwaka. Ibi yabivugiye mu nama ya Africa CEO Forum iri kubera iya Abidjan, muri Côte d’Ivoire, aho bombi bagarutse ku ruhare rwa Afurika mu gukemura ibibazo biyugarije, cyane cyane iby’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)
Mu kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika iri gutera intambwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byayo, anavuga ko hari ibiganiro bikomeje hagati y’impande zitandukanye bigamije kugera ku mahoro.
Yagize ati: “Hari ibiganiro byinshi biri gukorwa. Nubwo bitaragera ku byo twifuza, birerekana ko buri wese ari kugerageza gushaka amahoro.”
Perezida Ramaphosa yashimangiye ko inzira z’amahoro nka Nairobi Process na Luanda Process zafashije mu kugarura icyizere no kugera ku bwumvikane hagati y’impande zihanganye, ndetse anashimangira ko kuva kw’ingabo za SADC muri DRC ari ikimenyetso cy’intambwe igaragara.
Yongeyeho ko nta mwuka mubi uri hagati ye na Perezida Kagame, avuga ko hari abashobora kuba baribwiraga ko bagifitanye amakimbirane.
Ati: “Bamwe bashobora kwibaza ko Perezida Kagame nanjye turi mu makimbirane, ariko si ko bimeze. Tugomba kwibuka ko ibibazo bya Afurika bikwiye gukemurwa n’Abanyafurika ubwabo.”
Ramaphosa yavuze ko ibiganiro birimo gukorwa bigamije amahoro muri DRC bigizwemo uruhare n’Abanyafurika ubwabo, naho ibihugu nka Qatar cyangwa Amerika bifasha gusa nk’abafatanyabikorwa.
Ibi bije nyuma y’uko mu ntangiriro za Mutarama 2025 umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi, ubwo Ramaphosa yavugaga ko ingabo z’u Rwanda zaba zaragize uruhare mu rupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa muri DRC. Gusa nyuma y’ibiganiro, uwo mwuka mubi watangiye gucogora.