igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC
AMAKURUPOLITIKE

Perezida Ramaphosa yahakanye amakimbirane na Perezida Kagame, ashimangira uruhare rwa Afurika mu gushaka amahoro muri DRC

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 12, 2025 9:31 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko nta kibazo afitanye na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, aburira abashaka gukwirakwiza amakuru y’uko baba badacana uwaka. Ibi yabivugiye mu nama ya Africa CEO Forum iri kubera iya Abidjan, muri Côte d’Ivoire, aho bombi bagarutse ku ruhare rwa Afurika mu gukemura ibibazo biyugarije, cyane cyane iby’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)

Mu kiganiro cyayobowe n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika iri gutera intambwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byayo, anavuga ko hari ibiganiro bikomeje hagati y’impande zitandukanye bigamije kugera ku mahoro.

Yagize ati: “Hari ibiganiro byinshi biri gukorwa. Nubwo bitaragera ku byo twifuza, birerekana ko buri wese ari kugerageza gushaka amahoro.”

Perezida Ramaphosa yashimangiye ko inzira z’amahoro nka Nairobi Process na Luanda Process zafashije mu kugarura icyizere no kugera ku bwumvikane hagati y’impande zihanganye, ndetse anashimangira ko kuva kw’ingabo za SADC muri DRC ari ikimenyetso cy’intambwe igaragara.

Yongeyeho ko nta mwuka mubi uri hagati ye na Perezida Kagame, avuga ko hari abashobora kuba baribwiraga ko bagifitanye amakimbirane.

Ati: “Bamwe bashobora kwibaza ko Perezida Kagame nanjye turi mu makimbirane, ariko si ko bimeze. Tugomba kwibuka ko ibibazo bya Afurika bikwiye gukemurwa n’Abanyafurika ubwabo.”

Ramaphosa yavuze ko ibiganiro birimo gukorwa bigamije amahoro muri DRC bigizwemo uruhare n’Abanyafurika ubwabo, naho ibihugu nka Qatar cyangwa Amerika bifasha gusa nk’abafatanyabikorwa.

Ibi bije nyuma y’uko mu ntangiriro za Mutarama 2025 umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo wajemo agatotsi, ubwo Ramaphosa yavugaga ko ingabo z’u Rwanda zaba zaragize uruhare mu rupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa muri DRC. Gusa nyuma y’ibiganiro, uwo mwuka mubi watangiye gucogora.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Polise y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi umusekirite wagaragaye atega umuntu kuri sitade
Next Article Sadate Munyakazi: “Mu rugo rwacu, imodoka ihenze kurusha izindi ni iy’umugore wanjye, si iyanjye.”
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Igitero cya drone y’igisirikare cy’u Burusiya cyahitanye abantu icyenda bari mu modoka, abandi barindwi barakomereka
May 17, 2025
Nyamasheke: Umukecuru w’imyaka 63 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yishwe n’abagizi ba nabi bamutemye
May 17, 2025
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga
May 17, 2025
Umukino Bugesera yari imaze gutsindamo Rayon Sports wahagaze kubera imvururu z’abafana ba Rayon Sports
May 17, 2025
Sheilah Gashumba yavuze ko kwita ‘Mama’ umukobwa se aheruka kurongora bitazashoboka
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUUBUREZI

École Belge de Kigali igomba guhagarika gukoresha porogaramu y’imyigishirize y’Ababiligi kuva muri Nzeri 2025

Minisiteri y'Uburezi ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 8 Mata 2025 yamenyejeshe Ishuri rya École Bilge de Kigali ko…

2 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Nahombye kuba ntarabaye umusirikare – Tom Close

D.r Muyombo Thomas ukoresha amazina y’ubuhanzi nka Tom Close yavuze ko iyo ari kureba ifoto y’ababyeyi be bombi bambaye imyamabaro…

2 Min Read
AMAKURU

Burundi: Umupolisi wari wasinze yishe umumotari amurashe mu mutwe ahita ahasiga ubuzima

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Mata 2025, mu gace ka Ntahangwa mu mujyi wa Bujumbura, haraye…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Ubwoba bwatashye i Uvira nyuma y’amakuru y’uko hari abarwanyi bagiye kuyifata

Mu mujyi wa Uvira no mu bice bihaturiye, abaturage bari mu bwoba bukabije nyuma y’uko havuzwe amakuru y’uko abarwanyi bo…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?