Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yarakariye bikomeye Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, nyuma y’amezi ashize bagerageje kuganira ku ihagarikwa ry’intambara muri Ukraine.
Mu kiganiro yagiranye na NBC News, Trump yavuze ko byamubabaje cyane kuba Putin yarifatiye ku gahanga Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, avuga ko adakwiye kuyobora icyo gihugu.
Trump yatangaje ko, mu gihe Putin atakwemera guhagarika intambara, azazamura imisoro ku kigero cya 50% ku bihugu byose bigura ibikomoka kuri peteroli mu Burusiya. Yongeyeho ko, nibananirwa kumvikana, azakomanyiriza Uburusiya.
Mu minsi yashize, Trump yari yanenze Zelensky mu biganiro bagiranye muri Maison Blanche, amusaba gushaka inzira yo kumvikana na Putin kuko Ukraine idafite ubushobozi bwo gukomeza kurwana. Icyo gihe Trump yagaragaye nk’uworohereje Uburusiya, ndetse anizeza Putin ibintu byinshi Uburusiya busaba kugira ngo intambara irangire.
Abategetsi b’i Burayi bakiriye nabi iyo myitwarire ya Trump, bavuga ko yabatereranye yarangiza agashyigikira Putin.
Ni ubwa mbere Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ibihano bikomeye bishobora gufatirwa Uburusiya kubera kudashyira imbaraga mu biganiro by’amahoro. Iki cyemezo gishimangira ko Moscou ifite inshingano zo gufata umwanzuro ku iherezo ry’iyi ntambara.
NBC News yatangaje ko Trump, mu kiganiro cy’iminota icumi kuri telefone, yagaragaje uburakari bukomeye nyuma y’uko Putin anenze Zelensky. Nubwo na we yigeze gushidikanya ku buryo Zelensky yatowe, Trump yavuze ko ibyo Putin yavuze bidakwiye.
Trump yagize ati: “Narakaye cyane igihe Putin yavugaga ko Zelensky adakwiye kuyobora Ukraine. Ibi si ibintu byubaka na gato.”
Trump yavuze ko, mu gihe Uburusiya butubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara, azazamura imisoro ku bikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa by’Uburusiya muri Amerika ku kigero cya 25%.
Ibihugu bikorana ubucuruzi n’Uburusiya, nk’Ubuhinde n’Ubushinwa, na byo bizahura n’ingaruka zikomeye, kuko ibicuruzwa byabyo bizazamurirwa imisoro ku kigero cya 50%.
Ku rundi ruhande, Zelensky yanditse kuri X avuga ko Uburusiya bukomeje gushaka impamvu zo gukomeza intambara kurusha mbere.
Ati: “Putin arimo arakina umukino nk’uwo asanzwe akina kuva mu 2014,” ubwo Uburusiya bwiyomekagaho Intara ya Crimea.”
Zelensky yavuze ko hakenewe igisubizo gikomeye cy’ibihugu by’inshuti za Ukraine, birimo Amerika n’ibihugu by’u Burayi, kugira ngo amahoro asubire muri Ukraine.
Perezida Trump yatangaje ko azavugana na Putin muri iki cyumweru, aho hitezwe umwanzuro ku kibazo cy’intambara muri Ukraine.