igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida wa Ghana John Dramani Mahama yahagaritse Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Gertrude Torkornoo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida wa Ghana John Dramani Mahama yahagaritse Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Gertrude Torkornoo
AMAKURU

Perezida wa Ghana John Dramani Mahama yahagaritse Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Gertrude Torkornoo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 23, 2025 4:51 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yahagaritse Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Gertrude Torkornoo, ku mwanya w’ubuyobozi ku mpamvu zitaramenyekana.

BBC yanditse ko hahise hatangizwa iperereza ku birego Gertrude Torkornoo ashinjwa birimo n’ibyatumye asabirwa kwirukanwa burundu kuri uyu mwanya.Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze ntabwo byatangajwe ku mugaragaro, kandi Torkornoo ntacyo yari yabivugaho.

Muri Ghana, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga aba afite amahirwe yo kumara ku mwanya we igihe kirekire keretse bibaye ngombwa ko akurwaho bitewe n’impamvu z’ubushobozi buke cyangwa imyitwarire idahwitse.

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera, Godfred Yeboah Dame yabwiye ikinyamakuru BBC ko kuba Torkornoo yahagaritswe ari urucantege ku butabera.Ati “Ni ukubangamira urwego rw’ubucamanza kurusha izindi nshuro mu mateka y’igihugu, ni igitero gikomeye ku bwigenge bw’ubucamanza mu buryo bwashyizweho n’Itegeko Nshinga.”Mu ntangiriro za 2025, Torkornoo yari agiye kwirukanwa Perezida wariho icyo gihe, Akufo-Addo, ariko ibirego bamuregaga basanga nta shingiro bifite.

Torkornoo azitaba komite y’abantu batanu yisobanure ku birego ashinjwa mbere y’uko hafatwa icyemezo cyo kumwirukana burundu cyangwa kumurekera ku mwanya we.

Madamu Torkornoo ni umugore wa gatatu mu mateka ya Ghana wabaye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba yarashyizweho mu 2023 na Perezida, Nana Akufo-Addo.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Antoine Cardinal Kambanda yasezeye kuri Papa Francis witabye Imana
Next Article Umugore wa Kabil arataabaza ko inka ze zimazwe na FARDC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Perezida w’Afurika y’Epfo agiye kuganira na Trump wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika
May 18, 2025
FERWAFA yagize icyo ivuga ku mvururu zabere kuri stade ya Bugesera, ku mukino wari wahuje Rayon Sport na Bugesera FC
May 18, 2025
Ubushakashatsi bushya bwerekanye ko gusinzira amasaha menshi bigira ingaruka mbi ku mikorere y’ubwonko
May 18, 2025
HoodyBaby asanze Chris Brown mu buroko dore ko bari mu kirego kimwe
May 18, 2025
Accountant at supreme court (SC) :Deadline: May 23, 2025
May 17, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Biratangaje: Umugore wo mu Bwongereza yibarutse umwana nyuma yo guterwa nyababyeyi y’umuvandimwe we

Mu Bwongereza, umugore witwa Grace Davidson w’imyaka 36, yibarutse umwana wa mbere nyuma yo guterwa nyababyeyi yahawe n’umuvandimwe we. Ni…

2 Min Read
AMAKURU

Musanze: Umugore yishe umugabo we arangije ariyahura, basize abana babiri bakiri bato

Mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, abantu bari mu marira n’agahinda batewe n’umugore wishe umugabo we…

3 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Umunyarwandakazi wabaga muri Uganda yatewe icyuma mu mutwe n’umugabo we ahita apfa

Mukandayisenga Donatille wari utuye mu Karere ka Kabale muri Uganda, yishwe ku wa 10 Gicurasi 2025 akubiswe icyuma mu mutwe.…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Hamenyekanye agace abarwanyi ba AFC/M23 bikuyemo ko muri Kivu y’Amajyepfo

Abarwanyi b’umutwe wa M23, ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), bivanye mu gace ka Luhihi gaherereye muri teritwari…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?