Twagirayezu Thaddée, Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko batagitwaye Igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo guhanwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda kubera imyitwarire mibi y’abakunzi ba Rayon Sports.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2024 Ikipe ya Rayon Sports yamenyeshejwe ko igomba gusubukura umukino wayo na Bugesera ndetse ko haba kuri uyu mukino no ku Yindi mikino isigaye ya shampiyona ikayikina nta bafana bari kuri Stade.
Ubwo yaganiraga na B&B Kigali Fm, Twagirayezu yabanje kuvuga ko bishimiye umwanzuro bafatiwe, kandi biteguye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe aba FERWAFA.
Yagize ati “Twabyakiriye neza uko bafashe imyanzuro kandi tuzubahiriza ibyo badusabye. Kuko ntabwo twarenga ku itegeko rya Federasiyo kuko ni yo itugenga. Biratunyuze nukuri, nibaza ko nta kudusonga kurimo. Iyo ikintu kibaye uracyakira. Tuzakinisha imbaraga nyinshi kandi zose kugira ngo turebe ko twagera ku ntego. Biragoye ariko nta kidashoboka. Icyo dusabwa ni ugutsinda.”
Yakomeje avuga ko ko icyizere cyo kwegukana igikombe cyatakaye, ariko bagiye gutegura ibikombe byo mu myaka ikurikira uyu wa 2025.
Yagize ati “Igikombe kiragiye ariko ibikombe ntabwo bigiye. Igikombe cya 2024/25 tuvuge ko kigiye, usibye ko bitaranarangira kuko haracyari imikino. Icy’uyu mwaka kiragiye ariko haracyari ibindi byo gukinira.”
Kugeza ubu Rayon Sports ni iya kabiri ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 59, irushwa amanota abiri na APR FC ya mbere.
Rayon Sports iri kurwanira igikombe cya shampiyona izakira Vision FC ku mukino w’umunsi wa 29 uzakinwa tariki 24 Gicurasi 2025 mu gihe izasoreza kuri Gorilla FC.
