Perezida Ramaphosa agiye kugirana ibiganiro na Perezida Trump hagamijwe gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi bimaze iminsi birebana ay’ingwe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Ronald Lamola, yatangaje ko Perezida Cyril Ramaphosa ategerejwe mu ruzinduko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 21 Gicurasi 2025, aho azahura na Perezida Donald Trump.
Mu kiganiro yahaye France 24, Lamola yavuze ko uru ruzinduko rugamije kongera kuzahura umubano umaze igihe utifashe neza hagati y’ibi bihugu byombi. Abakuru b’ibihugu bombi biteganyijwe ko bazaganira ku ngingo zitandukanye zirimo umubano w’ibihugu byombi, ibibazo by’akarere ndetse n’ibyugarije isi muri rusange.
Ibi bibaye mu gihe mu cyumweru gishize, ubutegetsi bwa Perezida Trump bwahaye ubuhungiro Abanyafurika y’Epfo b’abazungu 49, buvuga ko bahohoterwa kubera irondaruhu. Gusa Perezida Ramaphosa yamaganye ibi birego, avuga ko nta bimenyetso bifatika bihari byerekana ihohoterwa rikorerwa abazungu muri Afurika y’Epfo, anashimangira ko Leta ya Amerika yasobanuye ibintu mu buryo butari bwo.
Umubano hagati y’ibi bihugu wakomeje kuzamba kuva muri Mutarama 2025, ubwo Perezida Trump yafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga yose Amerika yahaga Afurika y’Epfo. Yavuze ko atashyigikiye politiki nshya ivuga ko Leta ya Afurika y’Epfo ishobora kwambura ubutaka abaturage b’abazungu nta ngurane, bitewe n’inyungu rusange.
Ibi biganiro bitegerejwe na benshi nk’amahirwe yo kongera kunga ubumwe hagati ya Afurika y’Epfo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibihugu bifitanye amateka maremare y’ubufatanye ariko biri mu bihe bikomeye by’umubano.