Nyuma y’uko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, akubiswe urushyi ku itama n’umugore we, Brigitte Macron, Ibiro bye byavuze byavuze ko bari barimo gukina.
Brigitte yamukubise urushyi ubwo bari bamaze kururuka indege bageze i Hanoi muri Vietnam ku mugoroba w’ejo ku wa 25 Gucurasi, mu ruzinduko rw’akazi barimo mu bihugu bya Aziya.
Brigitte usanzwe arusha umugabo we imyaka irenga 20, intoki ze zagaragaye asunika amatama ya Macron bigaragara ko akoresheje imbaraga nyinshi bituma undi asa nk’utunguwe ariko ahita yiyumanganya nk’aho ntacyabaye asuhuza abanyamakuru n’abandi bari imbere ye.
BBC yatangaje ko mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo Perezida Macron yabazwaga uko byagenze ngo akubitwe, yemeje ko byari urwenya hagati yabo, bikinira nk’uko basanzwe babikora.
Urugendo rwa Perezida Macron muri Vietnam rukaba rwari rugamije gukomeza umubano wihariye hagati y’ibihugu byombi hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye.