Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Peter Okoye, uzwi nka Mr P, yatangaje ko we n’impanga ye Paul Okoye, uzwi nka Rudeboy, batandukanye burundu nk’itsinda rya P-Square, nyuma yo gusanga gukomeza gukorana bitagishobotse.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Cool FM yo muri Lagos, Peter yasabye abafana babo kubaha icyemezo bafashe, avuga ko nubwo bagerageje kongera gukorana nka P-Square, ibintu bitigeze bigenda neza nk’uko byari byitezwe.
Yagize ati: “Hari ibyishimo bidasanzwe bijyana no gukora umuziki ku giti cyawe. Turasaba abantu kubaha icyemezo cyacu. Twagerageje, ariko ntabwo byari bikiri gukora.”
Ibi bije nyuma y’uko Paul Okoye yemeje mu kwezi kwa Kanama 2023 ko P-Square yongeye gusenyuka. Iri tsinda ryari risanzwe rizwi mu muziki wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga, ryari ryigeze gutandukana mu 2016, ariko risubirana mu 2021.
P-Square yatangiye umuziki mu 2003, isenyuka imaze gushyira hanze album esheshatu zikomeye zirimo Last Nite (2003), Get Squared (2005), Game Over (2007), Danger (2009), The Invasion (2011) na Double Trouble (2014).
Bamamaye mu ndirimbo zagiye zikundwa cyane ku Isi nka E No Easy bahuriyemo na J. Martins, Positif bakoranye na Matt Houston, Chop My Money baririmbanye na Akon na May D, ndetse na Beautiful Onyinye bakoranye na Rick Ross.
Nubwo buri wese muri aba bavandimwe akomeje urugendo rw’umuziki ku giti cye, benshi mu bafana babo bakomeje gutakambira ko bongera kunga ubumwe. Ariko Peter yagaragaje ko gufata icyemezo cyo gutandukana byari ngombwa kugira ngo buri wese akomeze umuziki mu buryo bumuhesha ituze n’ubwisanzure.