Putin yahaye Pasika Ukraine, avuga ko ashyizeho agahenge kugeza Saa 22:00

Mu kwizihiza urupfu n’izuka bya Yezu Kristu, abo muri ukraine babwiwe ko uburusiya bubaye buhagaritse imirwano kuri iki cy’umweru cya pasika, ariko ako gahenge kakarangira Saa 22:00 z’ijoro ku isaha y’ i Moscow mu Burusia.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashubije avuga ko ibi bigaragaza  icyerekezo cy’Uburusiya, gusa akavuga ko Putin yakabaye yemera guhagarika imirwano y’iminsi 30 yuzuye yasabwe mu kwezi gushize niba koko bashyize imbere inzira z’amahoro.

Putin we yavuze ko aka gahenge yagashyizeho ashingiye ku bitekerezo byabakora ibikorwa by’ubutabazi muri iki gihugu gusa basesengura ibya politiki bo bakavuga ko Uburusiya bushaka kugaragariza Amerika ko bwiteguye kurangiza intambara

Nyuma y’aka gahenge impande zombi zavuze ko ituze ryagarutse ahantu hose, gusa imirwano yo iracyakomeje mu bice bimwe na bimwe nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version