Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kugirana ibiganiro na Ukraine, hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cyahagarika intambara imaze imyaka itatu hagati y’impande zombi, ariko avuga ko nta gitutu ashaka.
Putin yavuze ko ibi biganiro ashaka ko bizabera i Istanbul muri Turikiya ku wa 15 Gicurasi 2025, ndetse ko yifuza ko bitangira buri ruhande rutagize ibyo rusabwa kubahiriza.
Ibi yabitangaje tariki 10 Gicurasi 2025, ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo.
Putin yagize ati “Turifuza gutangira ibiganiro vuba, bikaba ku wa Kane utaha, bikabera i Istanbul, aho ibiganiro byabereye mbere bigahagarikwa. Turifuza ibiganiro bigamije gukemura impamvu nyamukuru z’aya makimbirane no kugera ku mahoro arambye.”
Ibi Putin yabivuze mu gihe ibihugu bikomeye by’i Burayi birimo u Budage, u Bufaransa, u Bwongereza na Pologne byari kumwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, i Kyiv, bikamusaba gushyigikira agahenge k’iminsi 30 gashobora gutangira ku wa Mbere.
Ubu busabe bw’agahenge bwashyigikiwe na Trump, aho yavuze ko ari amahirwe akomeye ku Burusiya na Ukraine, kandi ko byakiza ubuzima bwa benshi.
Trump kandi yavuze azakomeza kugirana ibiganiro n’impande zombi kugira ngo ako gahenge kamaze amezi abiri gasabwa gashyirwe mu bikorwa.
Nyuma y’ubwo busabe, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yavuze ko igihugu cye cyidakunda igitutu, ashimangira ko Putin ashyigikiye igitekerezo cy’agahenge, ariko hari ibibazo byinshi bigomba kubanza gusobanurwa.
Yagize ati “U Burayi bugenda ku Burusiya mu buryo bweruye. Putin ashyigikiye igitekerezo cy’agahenge muri rusange ariko hari byinshi tugomba kubanza kwemeranywaho na Ukraine.”
Peskov yashimiye Amerika ku ruhare ikomeje kugira mu gushakira u Burusiya na Ukraine amahoro arambye ariko ko ntacyo bimaze kubashyiraho igitutu.