igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Qatar igiye guha indege karabutaka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Qatar igiye guha indege karabutaka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump
AMAKURU

Qatar igiye guha indege karabutaka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 12, 2025 3:10 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika biri mu biganiro n’Ubwami bwa Qatar ku bijyanye no kwakira indege yo gutwara perezida izwi nka Air Force One.

Qatar yahakanye iby’uko iyo ndege yaba ari impano nk’uko Trump aherutse kubitangaza, ariko yemeza ko ibihugu byombi biri mu biganiro byo kohereza i Washington iyo ndege yakwifashishwa by’agateganyo.

CBS News yatangaje ko iyo ndege izanashyirwa mu nzu ndangamurage ya Trump ikazajya yifashishwa mu gice kigaragaza uko ubutegetsi bwe bwari bumeze.

Umuyobozi Ushinzwe ibijyanye n’itangazamakuru muri Ambasade ya Qatar muri Amerika, Ali Al-Ansari, yavuze ko ibyo biganiro bikomeje hagati ya za minisiteri z’ingabo z’ibihugu byombi.

Ati “Biracyasuzumwa mu bijyanye n’amategeko ndetse nta cyemezo kirafatwa.”

Amakuru avuga ko iyo ndege itazahita ikoreshwa ahubwo izabanza kugira ibyo yongerwamo no kwemezwa n’inzego z’umutekano.

Ku wa 11 Gicurasi 2025, Trump yagaragageje ko iyo ndege izaba ari impano ndetse azayihabwa nta kiguzi atanze.

Ati “Ikintu cy’uko Minisiteri y’Ingabo igiye guhabwa impano y’indege ya 747 igasimbura Air Force One imaze imyaka 40, tukayikoresha by’agateganyo, kinyuze mu mucyo. Ariko Aba-Democrates basaze ngo bashaka ko twishyura akayabo.”

Ubusanzwe Amerika ikoresha indege za Boeing 747-200B, mu ngendo za perezida, ariko ziba zitandukanye n’izisanzwe kuko ziba zarashyizwemo ibindi bintu bijyanye n’ibyo Perezida akenera, nk’itumanaho, ibiro, n’ibindi bishobora kumufasha gukomeza akazi ke ari mu ndege kabone n’iyo yamaramo igihe kirekire, kandi mu buryo burindiwe umutekano.

Ni indege zatangiye gukoreshwa mu 1990. Indege za Air Force One zikoreshwa n’abaperezida batandukanye.

Bivugwa ko iyo Qatar ishaka gutanga ari Boeing 747-8, yakozwe mu buryo bugezweho ku buryo ifatwa nk’ibiro bya Perezida bigenda mu kirere.

Uruganda rwa Boeing ni rwo rufite isoko ryo gukora indege zikoreshwa n’Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko mu minsi ishize Trump yavuze ko urwo ruganda rumara igihe kinini rutaratanga iyo rwasabwe.

Ubutegetsi bwe bwavuze ko bwasabye Boeing gukora indege ebyiri z’umwihariko zo mu bwoko bwa 747-8, ubwo yari ku butegetsi muri manda ya mbere, ariko Boeing yagaragaje ko izo ndege zitaboneka mbere ya 2027 cyangwa 2028.

Muri Gashyantare 2025 Trump yagize ati “Oya, ntabwo nishimiye Boeing. Ifata igihe kirekire ngo ikore ibintu. Urumva hashize igihe kinini tugiranye amasezerano.”

Qatar imenyerewe gutanga indege z’umwihariko ndetse zihenze ku bindi bihugu harimo n’iyo yahaye Turikiya mu 2018.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article U Burusiya bukomeje kugaba ibitero muri Ukraine mu gihe bari bumvikanye agahenge
Next Article Ingabo z’u Bwongereza zishe urwagashinyaguro abana bambaye amapingu muri Afghanistan
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
May 18, 2025
Abafana ba Rayon Sports biyambaje Umukuru w’Igihugu nyuma y’imvururu zabaye
May 18, 2025
”Ntacyo umusifuzi yakoze kitari cyo” – Perezida wa Bugesera FC
May 18, 2025
Trump agiye kugirana ikiganiro na Putin kuri telefone
May 18, 2025
Ubwato bw’igisirikare cya Mexique bwagonze ikiraro i New York hapfa abantu babiri
May 18, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abanye-Congo bigabije icyicaro gikuru cy’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange baragisahura

Abanye-Congo kuri uyu wa Gatatu bigabije icyicaro gikuru cy’ishyaka PPRD rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida w’iki gihugu baragisahura.…

1 Min Read
AMAKURU

Ibiganiro by’u Burusiya na Ukraine byarangiye nta musaruro uvuyemo

Umunsi wa mbere w’ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine warangiye batumvikanye ku guhagarika intambara imaze imyaka itatu, u Burusiya bugashinja…

2 Min Read
AMAKURU

Nyanza: Umugabo yishe umugore we amutemaguye, nawe yikubita ku kintu kiramukomeretsa ahita apfa

Mu Murenge wa Ntyazo, Akarere ka Nyanza, haravugwa inkuru y’akababaro aho umugabo witwa Savakure Adenien w’imyaka 31, akekwaho kwica umugore…

3 Min Read
AMAKURU

Bobi Wine agiye kwiyamamariza kuba Perezida ndetse anashinja abo mu Burengerazuba bw’Isi guceceka nyamara Abanya-Uganda bababazwa

Umunya-Uganda utavuga rumwe n’ubutegetsi, Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), yashimangiye ko na we ari mu baziyamamariza kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?