Nyuma yo gutsinda umukino wari ubahuje na Mukura umukino wabaye bishyura batsinze iyi kipe ya Mukura igitego kimwe bakaba bazahura na APR Fc ku mukino wa nyuma.
Uyu munsi ikipe ya Rayon sport yakiriye umukino yagombaga guhuramo n’ikipe ya Mukura victory sport aho byarangiye ikipe ya Rayon sport itsinze igitego kimwe ku busa 1-0 ibintu bihise bihesha amahirwe ikipe ya Rayon Sport kuzakna umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro aho bazahura n’ikipe ya APR Fc mukeba w’ibihe bwose.
Uyu mukino wa huje Rayon Sport na Mukura wagaragayemo kwatakana mpande zombi, cyane ko habayeho guhusha ibitego ku mpande zombi. Umukino wa nyuma uzahuza APR na Rayon Sport uzaba ku cyumweru.
Igitego Rayon Sport yatsinze yagitsinze ku munota wa 72 gitsinzwe na Biramahire Abedi.