Ku wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025, Bugesera FC yatsindiye Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino wasubukuwe ukomereje ku munota wa 57, ku kibuga cya Bugesera giherereye mu Ntara y’Iburasirazuba. Iyi ntsinzi yatumye Bugesera yegukana amanota atatu y’ingenzi
Uyu ni umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wari warahagaze ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi, nyuma y’imvururu zavutse ubwo abafana batangiye guteramo amabuye, nyuma y’uko Bugesera yari imaze gutsinda igitego cya kabiri binyuze kuri penaliti ya Umar Abba. Muri icyo gihe Bugesera yari imbere n’ibitego 2-0.
Mu minota 33 yasigaye yakinwe kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports yabonye igitego kimwe cyishyura gitsinzwe na Bugingo Hakim ku munota wa 84. Nubwo habayeho iminota 4 y’inyongera, ntacyo byafashije Rayon Sports kuko itabashije kubona igitego cya kabiri.
Ibitego bya Bugesera FC byatsinzwe na Farouk Ssentongo ku munota wa 14 n’icya kabiri cyinjijwe na Umar Abba ku munota wa 57 mbere y’uko umukino uhagarikwa.
Iyi ntsinzi yahesheje Bugesera FC amanota 3, mu gihe Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 57. Iyi kipe isigaje imikino ibiri y’ingenzi izahuriramo na Vision FC ndetse na Gorilla FC, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 61, nayo isigaje imikino ibiri yo gukina na Rwamagana City na Musanze FC.
Mu wundi mukino wabaye mu Karere ka Huye, Musanze FC yatsinze Mukura Victory Sports FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona. Ibyo bitego byinjijwe na Konfor Bertrand ku munota wa 7 na Rachid Michelenga ku munota wa 52.
Iyi ntsinzi yahesheje Musanze FC amanota atatu yatumye yizera kuguma mu cyiciro cya mbere, bidasubirwaho.