Nyuma y’uko ubujurire bwa Rayon Sports buteshejwe agaciro iyi kipe yatangaje ko nubwo rwose itakiriye neza ndetse ngo yemere ibyemezo byafashwe na FERWAFA, yo yiyemeje kuzasubukura umukino ifitanye na Mukura Vs ni umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro wimuriwe ku wa Kabiri 22 Mata 2025.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Mata 2025, ni bwo Komisiyo y’Ubujurire ya y’ishyirahamwe ry’umupira w’amagurun FERWAFA, yemeje ko bujurire bw’iyi kipe buteshejwe agaciro, ndetse icyemezo cyari cyafashwe na FERWAFA kigakurikizwa.
Rayon Sports ku cyumweru taliki 20 Mata 2025 yemeje ko izakina, gusa ivuga ko itishimiye ibyemezo byafashwe.
Itangazo Rayon Sport Yageneye abanyamakuru riragira riti
Association Rayon Sports ku mwanzuro w’Akanama k’Ubujurire ka FERWAFA
Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abafana bayo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru ko butanyuzwe n’umwanzuro w’Akanama k’Ubujurire ka FERWAFA, kuko wafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko agenga amarushanwa. Ni icyemezo kigaragaza. akarengane gakomeye. Nubwo bimeze bityo, nk’ikipe iharanira amahoro igahagararira abafana bayo, twafashe icyemezo cyo kwitabira umukino wa 1/2 w’lgikombe cy’Amahoro tuzahuramo na Mukura VS, uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025.
IMPAMVU ZIHAMYA IKI CYEMEZO
1. GUHARANIRA AMAHORO
Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubahiriza intego nyamukuru y’lgikombe cy’Amahoro:
kwimakaza amahoro, binyuze mu mupira w’amaguru. Niyo ntego ya Association Rayon Sports, kandi tuzakomeza kuyiharanira.
2. GUHARANIRA UBUTABERA N’UBUNYAMWUGA
Nubwo amategeko atubahirijwe, dufite icyizere ko amakosa yakozwe atazasubirwamo, hagamijwe gusigasira icyizere cy’abakunzi b’umupira n’iterambere rya siporo y’u Rwanda. Abanyamategeko bacu bazakomeza gutanga ibitekerezo n’isesengura mu nyungu rusange z’uyu mukino.
3. FERWAFA NTIKWIYE KWICA AMATEGEKO NKANA
Tuributsa ko ari inshingano za FERWAFA kurengera amategeko no kuyubahiriza aho kuyica nkana. Umuryango uyobora umupira ugomba kuba icyitegererezo mu kubahiriza amategeko yashyizweho n’abanyamuryango bawo. Turasaba abanyamuryango ba FERWAFA gusigasira amategeko mu gihe yirengagijwe ku bushake. Twese dufite inshingano yo gukomeza kubungabunga amategeko atugenga.
4. FERWAFA IGOMBA KUZUZA INSHINGANO ZAYO NK’UKO AMATEGEKO ABITEGANYA
Dushingiye ku ngingo ya 38.5 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, gira iti: “Les frais de séjour additionnels des deux équipes et des officiels de match, relatifs à l’hébergement et le transport dans la ville du match seront à la charge de la FERWAFA.
Turasaba ko FERWAFA yubahiriza iyi ngingo ndetse ikagaragaza umurongo uhamye ku ishyirwa mu bikorwa ry’izi nshingano mbere y’uko dusubiramo umukino.
Bikorewe i Kigali, ku wa 20 Mata 2025 Perezida wa Rayon Sports FC
Thadée TWAGIRAYEZU ni we wasinye kuri iri Tangazo