Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rutunganya urumogi rwagenewe ibikorwa by’ubuvuzi igeze ku rwego rushimishije, aho igeze kuri 83%.
Ibi byatangajwe mu gihe RDB yasobanuriraga abadepite aho uyu mushinga ugeze, banagaragaza ingamba zafashwe mu kuwushyira mu bikorwa, by’umwihariko mu bijyanye no kuwurinda no kuwubungabunga.
Joseph Cedrick Nsengiyumva, Umuyobozi ushinzwe imari muri RDB, yavuze ko hasigaye ibikorwa bike cyane birimo kubaka uruzitiro rw’umutekano, rugizwe n’ibice bibiri.
Yagize ati: “Muri rusange, imirimo igeze kuri 83%. Hasigaye gusa kubaka uruzitiro rusange rufite ibice bibiri mu rwego rwo gukaza ingamba z’umutekano. Imiyoboro y’amazi yamaze kurangira, gusa ntiratangirwa icyemezo.”
Iyi mirimo ni igice cya nyuma gitegura ko uruganda rutangira gukora, aho ruzaba ruri mu karere ka Musanze, ku butaka bwateguwe mu buryo bujyanye n’amabwiriza yo guhinga no gutunganya urumogi.
Guverinoma y’u Rwanda yemeje gahunda yo guhinga urumogi rugenewe gukorwamo imiti, hashingiwe ku nyungu z’ubukungu ndetse no kongera ibyoherezwa mu mahanga.
Ni igihingwa cyagaragaje ubushobozi bwo kwinjiza amafaranga menshi mu bihugu bitandukanye. Mu mwaka wa 2019, urumogi rwinjirije ibihugu biruhinga amafaranga agera kuri miliyari 344 z’Amadolari ya Amerika, ahanini ku mugabane wa Aziya.
U Rwanda narwo rwiteze ko hegitari imwe y’urumogi izajya itanga inyungu igera kuri miliyoni 10 z’Amadolari, binyuze mu misaruro iruvanwamo no kurwohereza mu mahanga.
Hashingiwe ku iteka rya Minisitiri ryasohotse muri Kamena 2021, rigenga ikoreshwa n’itunganywa ry’urumogi, ikigo King Kong Organics (KKOG) cyahawe uruhushya rw’imyaka itanu rwo guhinga urumogi mu Rwanda.
Umuyobozi wa KKOG, Rene Joseph, yatangaje ko bari biteze ko uruganda ruzaba rwujuje mu kwezi kwa Gicurasi 2024, ariko uko ibikorwa byagendaga byagaragaje ko hakenewe n’undi muhanda mushya ugera hafi y’uruganda, kugira ngo worohereze ubwikorezi n’imikorere yaryo.
KKOG yateganyije ko buri hegitari izajya isarurwaho ibilo 5,000 by’urumogi, mu gihe cy’amezi ane kugeza kuri atandatu. Ibi bihuye n’intego y’u Rwanda yo guhinga uru rumogi ku buso bwa hegitari 134.
Urumogi ruzasarurwa ruzajya rutunganywa rukavanwamo amavuta, azoherezwa mu bindi bihugu kugira ngo akoreshwe mu gukora imiti ivura indwara zitandukanye.
Mu rwego rwo gushyigikira uyu mushinga, Leta y’u Rwanda iteganya kuwushyiramo umusanzu wa miliyoni 3 z’Amadolari ya Amerika nk’inkunga yo gutuma uruganda rutangira gukora mu buryo buhamye kandi butanga umusaruro
Uyu mushinga ni umwe mu yitezweho guhindura isura y’ubukungu bw’u Rwanda, aho ushingiye ku buhinzi bugezweho bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, ariko bikanubahiriza amabwiriza mpuzamahanga agenga ibiyobyabwenge.
Iri terambere rigamije guteza imbere ubuvuzi bw’isi, ariko kandi rinagira uruhare mu kongera ibyoherezwa mu mahanga, ndetse no kongerera urubyiruko amahirwe y’akazi n’amasoko y’ishoramari.